Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rurasabwa kurinda Igihugu no gusigasira ibyagezweho

todaySeptember 27, 2022 90

Background
share close

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rusaga 1000 rusoje itorero ry’Intore z’Inkomezamihigo VIII, rwatorezwaga mu Karere ka Huye kurinda igihugu no gusigasira ibyagezweho.

Basabwe kurinda Igihugu no gusigasira ibyagezweho

Ubwo Minisitiri Mbabazi yasozaga, yari torero ari kumwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana na Gen James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.

Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko ko arirwo mbaraga z’u Rwanda, ko rugomba kurinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu no kwamagana uwashaka gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Yasobanuriye uru rubyiruko urugendo rwo kubaka Igihugu mu myaka 28 ishize n’ibyo Leta y’u Rwanda yibanzeho, kugira ngo Igihugu kigere aho kigeze ubu.

Ati “Igihugu cyashyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda aribwo shingiro ry’iterambere twagezeho, namwe rero murasabwa kuba Intore zuzuye zidatatira igihango cy’urwababyaye.”

Abayobozi batandukanye bitabiriye itorero

Minisitiri Mbabazi yatumye uru rubyiruko ruvuye kurugerero aruha inshingano zo gushaka umuti w’ibibazo birwugarije, kwiteza imbere, kurinda Igihugu no gusigasira ibyagezweho.

Ati “Rubyiruko, igihugu kibafitiye icyizere ntimuzagitenguhe, nimwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, mukarangwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, nta gushidikanya Igihugu cyacu muzakigeza mu cyerekezo cyihaye cya 2050.

Gen James Kabarebe yababwiye amwe mu mateka yaranze Ingabo zari iza FPR Inkotanyi mu gihe cyo kubohora Igihugu.

Yabwiye izi ntore ko ubwitange, umutima ukomeye, gukunda Igihugu no kucyitangira ari bimwe mu byatumye Ingabo za RPA zishobora gutsinda urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Gen James Kabarebe aganiriza urubyiruko

Ati “Igihugu cyarabohowe ariko urugamba rwo kucyubaka rurakomeje kandi ni mwe rubyiruko mufite inshingano zo kurinda ibimaze kugerwaho no kutugeza ku Rwanda twifuza, mukomeze mwimakaze ubumwe muhe agaciro Abanyarwanda, mubafashe gukora cyane biteze imbere”.

Mu gusoza ibi birori Intore z’Inkomezamihigo VIII zaserutse gitore mu buryo butandukanye zatojwemo mu gihe zari zimaze muri iri torero.

Intore zatojwe mu buryo 5 bw’imitoreze y’Itorero harimo Imyitozo ngororamubiri, Kwiyereka, Ibiganiro, Imikoro n’imikoro ngiro, Gutarama no guhiga.

Intore z’Inkomezamihigo ziyemeje kurangwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, kuba ku isonga mu gukemura ibibazo bitandukanye, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kurinda ibyagezweho no kugira uruhare mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye.

Intore z’Inkomezabigwi zihabwa impanuro mu byo zatojwe

Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo cy’Igihugu mu iterambere n’umwihariko w’urubyiruko.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ababyeyi ntibakwiye kugira impungenge z’inkingo za Covid-19 zizahabwa abana – MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), irasaba ababyeyi kutagira impungenge z’inkingo za Covid-19 zizahabwa abana bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 5 kugera kuri 11. Dr Mpunga Tharcisse Ni urukingo rwa mbere ndetse n’urwa kabiri biteganyijwe ko bagomba gutangira gukingirwa mu kwezi k’Ukwakira, nyuma y’uko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2022/2023, cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022 kikazarangira tariki 24 Ukuboza 2022. N’ubwo hari ababyeyi bamaze kumva neza ndetse […]

todaySeptember 27, 2022 88

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%