NYAMASHEKE: Babiri bafatanywe ibiro 247 by’urumogi
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, ku wa mbere tariki ya 26 Nzeri, yafashe urumogi rungana n’ibiro 247, hatabwa muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kurutunda no kurukwirakwiza mu baturage. Abafashwe ni uwitwa Fatisuka Laurent w’imyaka 39 y’amavuko na Hakuzimana Jean Claude w’imyaka 34, bafatiwe mu mudugudu wa Kabaga, Akagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo ubwo bari bazanye imodoka yo kurupakira. […]
Post comments (0)