Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso: Abasirikare 11 baguye mu gitero cy’iterabwoba, abasivile 50 barashimutwa

todaySeptember 28, 2022 80

Background
share close

Reta ya Burkina Faso ku wa kabiri yavuze ko abasirikare cumi n’umwe bishwe abandi basivile hafi 50 baburirwa irengero nyuma y’igikekwa kuba igitero cy’abajihadiste mu Majyaruguru y’igihugu.

Umuvugizi wa reta, Lionel Bilgo, yavuze ko imodoka za gisirikare zari zishyiriye bagenzi babo ibikoresho zaguye mu gico cy’abajihadiste ku wa mbere zigeze mu gake ka Djibo. Yavuze ko hagikorwa iperereza ku baburiwe irengero. Amakuru ava mu bashinzwe umutekano yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko imibare y’abapfuye ishobora kuba igera kuri 60.

Ibitero muri Burkina Faso byiyongera mu gihe Lieutenant-Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, wafashe ubutegetsi mu kwezi kwa mbere biciye muri kudeta yari yaremereye abaturage ko agiye kurwanya byivuye inyuma abajihadiste.

Ibice birenga 40% by’igihugu ntibigenzurwa na reta.

Abantu ibihumbi bamaze kugwa muri ibi bitero abandi hafi miriyoni ebyiri bata ingo zabo kubera intambara kuva mu 2015 ubwo abakora iterabwoba batangiraga ibikorwa byabo muri Burkina Faso.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

NYAMASHEKE: Babiri bafatanywe ibiro 247 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, ku wa mbere tariki ya 26 Nzeri, yafashe urumogi rungana n’ibiro 247, hatabwa muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kurutunda no kurukwirakwiza mu baturage. Abafashwe ni uwitwa Fatisuka Laurent w’imyaka 39 y’amavuko na Hakuzimana Jean Claude w’imyaka 34, bafatiwe mu mudugudu wa Kabaga, Akagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo ubwo bari bazanye imodoka yo kurupakira. […]

todaySeptember 27, 2022 223

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%