Inkuru Nyamukuru

Abagore ntibakwiye guharirwa imirimo itishyurwa yo mu rugo – MIGEPROF

todaySeptember 30, 2022 45

Background
share close

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), irahamagarira abagize umuryango kudaharira abagore imirimo itishyurwa yo mu rugo, kuko amasaha menshi bamara bayikora ari kimwe mu bikoma mu nkokora iterambere ryabo.

Bararebera hamwe uko abagore bataharirwa imirimo yo mu rugo

Politiki nshya ivuguruye y’uburinganire yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo muri Gashyantare 2021, ivuga neza ko ubusumbane mu mirimo yo mu rugo n’iyo kwita ku bandi itishyurwa, ari ikibazo ku iterambere ry’abagore ndetse no ku burenganzira bwa muntu n’iyubahirizwa ryabwo.

Bamwe mu bagabo n’abagore bamaze gusobanukirwa ko gufatanya mu mirimo yo mu rugo itishyurwa akenshi ikunze guharirwa abagore, ari kimwe mu bifasha umuryango kwiteza imbere, kubera ko haba habayeho gufatanyiriza hamwe.

Jean Marie Vianney Ngayubwiko ni umuturage wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, avuga ko imirimo yo mu rugo itishyurwa iyo ihariwe abagore, ibavuna cyane ku buryo nta kindi bashobora kwikorera cyabateza imbere.

Ati “Iyo mirimo irabavuna cyane kuko nkanjye nihereyeho, usanga twari twaritoje umuco wo kuvuga ngo nta mugabo umesa, ugasanga igihe cyose umugore ni we urimo kumesa, wasanga atanahari ntube watekereza kwimesera. Ariko ubu dutozwa ko n’umugabo ashobora kumesa, agasasa ndetse akanateka, buri wese agakora imirimo akurikije imbaraga afite”.

Akomeza agira ati “Iyo ngeze mu rugo iwanjye mfata amazi nkamesa, madamu na we aba yagiye mu kandi kazi, ibyo kandi mbona ntacyo bimbangamiyeho, ku buryo n’abana baza bagasanga no guteka twatetse, ahubwo na madamu tukamwakira”.

Abagore bavuga ko benshi mu bana b’abahungu n’ababyeyi b’abagabo badakunze gukora imirimo yo mu rugo

Ancilla Nirere wo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, avuga ko imirimo itishyurwa yo mu rugo akenshi iharirwa abana b’abakobwa na ba nyina, ahanini bigaterwa n’uburyo umuco Nyarwanda wubakitse.

Ati “Umwana w’umukobwa aravuka agasanga imirimo agomba kuyifatanya na nyina, abahungu ugasanga iyo mirimo batayiha agaciro kimwe n’ababyeyi b’abagabo. Akenshi mbona byaragiye bituruka ku muco wa cyera utari mwiza, aho imirimo myinshi iharirwa igitsina gore, umugore n’umugabo bava guhinga, umugore akaba ari we uza atwaye isuka, afashe inkwi, ndetse ahetse n’umwana, ugasanga yabaye nk’igikoresho”.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), y’ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda, igaragaza ko umugore w’Umunyarwandakazi akoresha amasaha 26.7 mu cyumweru, bihwanye n’amasaha 3.8 ku munsi, mu gihe iyo ukoze impuzandengo ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko umugabo akora amasaha 2 ku munsi.

Antoine Uwiragiye

Umuyobozi wa porogaramu na Politiki by’Umuryango nyarwanda urwanya Ubukene n’akarengane (ActionAid Rwanda), Antoire Uwiragiye, avuga ko hari ubundi bushakashatsi bakoze bafatanyijemo na Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta.

Ati “Twe twagiye noneho mu cyaro tubona ko umugore akoresha nibura amasaha 6 ku munsi, noneho waza mu Mijyi iriya mito yo ku rwego rw’akarere, ugasanga ni amasaha 5 ku mugore, mu gihe ku mugabo ari abiri, hanyuma waza i Kigali, kubera ko abagore benshi baba bari mu kazi, ariko iyo batarava mu rugo cyangwa basubiyeyo, nabo bakora ya mirimo, aho bakoresha amasaha 2 ku munsi, abagabo bagakoresha isaha 1 ku munsi”.

Umuyobozi Mukuru muri MIGEPROF ushinzwe Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, Silas Ngayabosha, avuga ko n’ubwo ari urugendo ariko bishoboka.

Ati “Ni urugendo, kandi icyo twabonye nk’Abanyarwanda ni uko bishoboka, kuko ibimaze guhinduka ndetse mu myumvire ni byinshi cyane, ari nabyo bitugeza n’aha turi, ariko tukaba tuzi ko n’ubundi ari urugendo rugikomeje, kandi tugenda dukora ibimeze nk’ubushakashatsi, dufatanyije n’abafatanyabikorwa, kugira ngo binatwereke, ese ni ibiki tugomba gukora neza kurushaho”.

Silas Ngayaboshya

Umuryango ukora ubushakashatsi ku bijyanye n’umurimo ku Isi, wagaragaje ko umugore ku Isi, akora amasaha 4 n’iminota 25 ku munsi, mu gihe umugabo akoresha amasaha 2 ku munsi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Judith yahishuye indirimbo akunda ya Safi Madiba wahoze ari umugabo we

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Judith Niyonizera, wahoze ari umugore wa Niyibikora Safi Madiba waririmbaga mu itsinda rya Urban Boys, yahishuye indirimbo akunda y’uwahoze ari umugabo we. Judith, usanzwe utuye muri Canada, yabigarutseho ku wa Kane tariki 29 Nzeri, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio na MC Tino. Judith Niyonizera Judith, wari uje kumenyekanisha imwe mu mishinga yakoreye muri Canada ndetse n’iyo ari gukorera mu Rwanda, yiganjemo […]

todaySeptember 30, 2022 429

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%