Inkuru Nyamukuru

Abasirikare n’Abapolisi bongerewe ubumenyi mu kurinda abana gushorwa mu gisirikare

todayOctober 1, 2022 63

Background
share close

Itsinda ry’abasikare n’abapolisi b’u Rwanda 20, bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bwo guhugura abandi, mu birebana no kurengera abana no kubarinda gushorwa mu gisirikare.

Ni amahugurwa agamije kurinda abana gushorwa gisirikare

Ni amahugurwa afite umwihariko wo kuba abayitabiriye bahugurwa mu rurimi rw’Igifaransa, kugira ngo bizaborohere kunoza ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, boherezwamo, cyane cyane mu bihugu byugarijwe n’intambara bivuga ururimi rw’Igifaransa.

IP Alice Muhawenimana ni umwe mu bayitabiriye, wemeza ko ayitezeho kunoza akazi ashinzwe.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni ingirakamaro cyane, kuko yiyongera ku bundi bumenyi nari nsanganywe bwo kubungabunga amahoro. By’umwihariko nsanga ubu buryo bwatekerejweho bwo kuduhugura mu rurimi rw’Igifaransa, bidufitiye akamaro kanini, kuko ubwo tuzaba twoherejwe mu butumwa cyangwa duhugura abitegura kubujyamo, bizadufasha kwitwara neza mu buryo bwo guhanahana amakuru, no kuzuzanya yaba hagati yacu, abaturage n’izindi nzego tuzaba dukorana mu bihugu tuzaba twoherejwemo”.

Benshi mu bana bo mu bihugu byibasiwe n’intambara cyangwa imvururu, bugarijwe n’ingaruka zishingiye ku gushorwa mu gisirikari. Aho bamwe bakoreshwa imirimo ivunanye, bakikorezwa intwaro, kugirwa abaretwa, intasi, gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Amahugurwa yamaze iminsi itanu

Guhugurwa ku ngiko zifasha gushaka umuti w’ibyo bibazo, ngo ni amahirwe ku bitabiriye aya mahugurwa, nk’uko Lt Col Innocent Nkubana, umwe mu ngabo z’u Rwanda wayitabiriye yabigarutseho.

Yagize ati “Hari hakenewe imbaraga ziyongera ku bumenyi dusanganywe, budufasha kwitwara neza no kuzuza inshingano zo kugobotora abana ibyo bibazo bishingiye ku gushorwa mu gisirikare, kuko kugeza ubu bamwe muri bo babayeho mu buzima bwo kwitakariza icyizere. Ni ngombwa ko bo kimwe n’ababyeyi babo, twibukiranya ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho no kwitabwaho, mu buryo butekanye, no kubereka ko amahitamo atari ayo kwishora cyangwa gushorwa muri ibyo bikorwa by’intambara n’igisirikari, kuko bibangiriza ahazaza”.

Rtd Col Jill Rutaremara, Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, ari nacyo cyakiriye aya mahugurwa, asobanura ko ibihugu birimo intambara n’imvururu, mu bibasirwa cyane ari abana.

Yagize ati “Tuzi abana benshi bagiye bavutswa uburenganzira bwo kwiga no kubaho neza batekanye, bakinjizwa mu gisirikare, aho bashorwa mu bikorwa bibi, rimwe na rimwe bibaviramo ingaruka z’ihungabana, guhohoterwa, gukomeretswa, gutozwa ubwicanyi bakiri bato n’ibindi bikorwa bigaragaza ubugome bw’indengakamere. Ibyo byangiza ubuzima bwabo, ubw’imiryango bakomokamo n’igihugu kidasigaye. Abahugurwa rero, ibi bakwiye kubicukumbura, bakabimenya mu buryo bwimbitse, bagasobanukirwa birushijeho uko batanga umusanzu wabo mu kubikumira”.

Maj. Gen. Rtd Ferdinand Safari

Ayatangiza ayo mahugurwa, Maj. Gen. Rtd Ferdinand Safari, Umuyobozi w’Ikigo Dallaire Institute African Center of Excellency, gishinzwe kurengera abana mu bihe by’intambara; yabwiye abayitabiriye ko hari umubare munini w’abana, cyane cyane bo mu bihugu byugarijwe n’intambara, by’umwihariko bivuga ururimi rw’igifaransa, bakeneye ubutabazi bw’ababifitemo ubumenyi n’uburambe.

Yagize ati “Turatekereza ko aba bapolisi n’abasirikare, aho ari ho hose bakoherezwa kubungabunga amahoro, bazajya bahura kenshi n’abaturage, abana binjijwe mu gisirikari n’izindi ngeri zinyuranye. Dukwiye kumenya ko iki kibazo kiri ku rwego rukomeye, kandi gihangayikishije; imbaraga n’ubumenyi nk’ubu birakenewe, kugira aho bibaye ngombwa, batahure kandi banakemure ibyo bibazo bitarafata indi ntera”.

Ati “Aba bahugurwa rero icyo tubatumye ni ukuba hafi y’imiryango, bakajya bayereka uburemere n’ingaruka umwana ahura na zo igihe yinjijwe mu gisirikare, ikindi ni no kwibutsa abana ko ari bo mizero duteze y’ahazaza, kandi ko badashobora kubigeraho mu gihe baba bakomeje kwemerera ababashora mu gisirikari”.

Col Duffour Nicolas atera igiti

Abahugurwa bazigishwa za tekiniki zituma babasha gutahura amayeri akoreshwa mu gushora abana mu gisirikare, gusesengura intandaro zishobora gutuma abana bishora cyangwa bashorwa mu gisirikare, kubaganiriza ubwabo ndetse n’imiryango bakomokamo, no gutanga inama zatuma bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Aya mahugurwa yateguwe na Rwanda Peace Academy ku bufatanye n’Ikigo Dallaire Institute African Center of Excellency, hamwe n’Igihugu cy’u Bufaransa, kibinyujije muri Ambasade yacyo mu Rwanda, yari ihagarariwe muri iki gikorwa n’Umuyobozi wayo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Col Duffour Nicolas, wanafatanyije n’abitabiriye iki gikorwa gutera ibiti nk’ikimenyetso cy’ubufatanye mu kurengera ibidukikije.

Ni amahugurwa yatanguye ku wa Mbere tariki 26 Nzeri asozwa ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022.

Maj. Gen. Rtd Ferdinand Safari atera igiti kigaragaza kubungabunga ibidukikije

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa ‘Wilmar International’

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Singapore, yahuye na Kuok Hoon Hong, umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo Wilmar International, kizobereye mu buhinzi kikagira n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, cyane cyane izikora amavuta yo kurya. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bitangaza ko ibiganiro byabo byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022, baganira ku mahirwe y’ishoramari mu nzego zinyuranye zirimo n’ubucuruzi bushingiye ku bikorwa by’ubuhinzi. Perezida Kagame […]

todayOctober 1, 2022 56

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%