Mbere yo gukina na Marine FC, ikipe ya Rayon Sports mu Karere ka Rubavu yasuye abana biga ku kigo cy’amashuri cya G.S.St Joseph Muhato, bisanzurana n’abakinnyi inabagenera impano, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022.
Muri ibi birori byabereye kuri iryo shuri rihererereye mu Murenge wa Rubavu Akarere ka Rubavu, abakinnyi batandukanye ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi baganiye n’abana biga muri iki kigo, ndetse bagira n’ubutumwa babagenera.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umunyamabanga wa Rayon Sports, Namemye Patrick, yavuze ko iyi gahunda iri mu rwego rwo kwegereza ikipe abakunzi bayo, kandi ko ari ibintu bizakomeza bizajya bikorwa cyane cyane ku mikino iyi kipe izajya ikinira mu ntara.
Iyi kipe muri iki gikorwa yakoze yasize ihaye impano y’imipira yo gukina abanyeshuri biga muri G.S. St Joseph Muhato yizeho abakinnyi batandukanye bakomeye, barimo Niyibizi Ramadhan ukinira APR FC ndetse na Iraguha Hadji ukinira Rayon Sports.
Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda kuri Stade Umuganda, Rayon Sports irakirwa na Marine FC mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona.
Post comments (0)