Inkuru Nyamukuru

Brig Gen Freddy Sakama yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

todayOctober 2, 2022 89

Background
share close

Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu Ngabo za Repubulika ya Santrafurika (FACA), Brig Gen Freddy Sakama n’itsinda yari ayoboye, kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, ivuga ko uru ruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Brig Gen Freddy Sakama n’intumwa yari ayoboye, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), n’ibigo bitandukanye by’igisirikare cy’u Rwanda, ndetse bagirana ibiganiro bitandukanye.

Muri uru ruzinduko, baboneyeho umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ndetse banasuye ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dore ibiribwa 10 wafata igihe wiyemeje kureka inzoga

Kwiyemeza kureka kunywa inzoga zisembuye ni kimwe mu bintu bikomerera abantu benshi, cyane cyane iyo umuntu yahindutse imbata y’ibisindisha. Abahanga mu birebana n’akamaro k’amafunguro mu mubiri, bavuga ko hari ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu urimo kugerageza kureka inzoga zisembuye ari mu rugo, umubiri we ukongera ugasubira ku murongo. N’ubwo igisubizo rusange kuri iki kibazo ari ukugerageza ukabona indyo yuzuye mu buryo bushoboka, ukirinda umunyu, isukari n’ibyo kurya bifite ibinure byinshi, […]

todayOctober 2, 2022 539

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%