Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana, arasaba abaturage kunga ubumwe, akurira inzira ku murima abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, aho yavuze ko ibyo batekereza ari ukurota.
Minisitiri Gasana ahamya ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barota
Yabitangarije mu muhango wo gutangiza Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku wa Mbere tariki 03 Ukwakira2022.
Ati “Amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo yabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, byashobotse ari uko bataye indangagaciro y’ubumwe, byabagejeje rero ku macakubiri yabagejeje kuri Jenoside”.
Abaturage biteguye gusigasira ubumwe bwabo
Arongera ati “Abanyarwanda barasabwa kongera kunga ubumwe, kugira ngo batere imbere banakomeze gufata ingamba zo kugira ngo hatazagira icyagarura amacakubiri, ngo basubire mu mateka banyuzemo yabasenyeye igihugu”.
Minisitiri Gasana, yakuriye inzira ku murima abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, ati “Mbonereho nanabwire abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, aho Abanyarwanda bageze mu rwego rw’imyumvire yo kubaka ubumwe, rwose abo bashaka guhungabanya umutekano bararota, basabwa kubireka kuko ntibizongera”.
Uwo muyobozi yagarutse ku bitero bimaze iminsi bihungabanya umutekano w’abaturiye ibirunga, yibutsa abaturage isomo abo bagizi ba nabi bahaboneye.
Ati “Mu minsi yashize hari abashatse guhungabanya umutekano mu mirenge yegereye Pariki y’ibirunga, ariko amasomo barayabonye. Babonye ko aho ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze badashobora kwibeshya badusubiza inyuma, urubyiruko rugomba gufata iya mbere mu gusigasira uwo mutekano”.
Post comments (0)