Inkuru Nyamukuru

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama ku guhanga udushya mu rwego rw’ubuzima

todayOctober 4, 2022 86

Background
share close

Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, yitabiriye Inama mpuzamahanga ku guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima, inama, ibera i Doha muri Qatar. Ni inama y’iminsi 3 ihuje abayobozi hirya no hino ku isi.

Ubwo yagezaga yagezaga ijambo ku bitabiriye iyo nama, Madamu Jeanette Kagame yavuze ko nta cyagerwaho mu isi, mu gihe hadashyizweho ingamba zigamije kuzana amahoro mu bice bitandukanye byayo.

Madamu Jeannette Kagame yibukije abitabiriye iyi nama ko kureba ibibazo byugarije isi muri ibi bihe mu rwego rw’ubuzima hamwe no kongera gutekereza ku ngamba zihamye zititaweho nk’uko byari bikwiye, ari byo byateza imbere imibereho myiza y’abayituye.

Yasabye kandi ko hagira ibikorwa mu kwita ku burumbuke bw’abatuye isi, gukemura ibibazo birebana n’imihindagurikire y’ibihe, guharanira imibereho myiza y’abana n’ababyeyi ndetse no guharanira iterambere rya muntu ku giti cye.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko intego z’iterambere rirambye nk’uko zemejwe n’imana y’Umuryango w’Abibumbye muri 2015, zisaba ibihugu gukorera hamwe mu kurwanya ubukene, kandi ko hari icyizere ko mu mwaka wa 2030, abaturage bazaba bafite amahoro n’uburumbuke.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Buri segonda Nyabarongo itwara ibilo 46 by’ubutaka bwera – Impuguke

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda, Kubana Richard, avuga ko kubera kutarwanya isuri, impuguke zerekanye ko umugezi wa Nyabarongo wonyine buri segonda utwara ibilo 48 by’ubutaka bwera, agasaba abaturage kurushaho kurwanya isuri. Avuga ko ibice by’Igihugu byangizwa n’isuri ari ibyo mu misozi miremire y’Intara z’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, aho usanga hari n’igihe isuri itwara ibihingwa by’abaturage ikangiza n’ibikirwa remezo. Kubana avuga ko kubera […]

todayOctober 4, 2022 158

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%