Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira, Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter, Tito Rutaremara yagaragaje amateka y’ivuka bwite ry’Umuryango wa RPF, n’impamvu wiswe Inkotanyi.
Tito Rutaremara agaruka kuri ayo mateka yikije cyane ku nteko rusange ya RANU (Rwandese for National Alliance Unit) yateranye mu Ukuboza 1987 nyuma ya Noheri.
Avuga ko yaririmo abasivile n’abasirikare, ikaba kandi yarigizwe n’abantu bava mu bice byinshi bitandukanye by’isi, harimo abavaga muri Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi, Zaire ari yo Repubulika ya Demokarasi ya Congo y’uyu munsi, u Burayi, Rwanda no muri Afurika y’uburengerazuba.
Tito Rutaremara, icyo gihe wari Umuyobozi w’itsinda yavuze ko ubwo habaga iteko rusange ya RANU, aribwo bicaye bagasanga iri zina bari basanganywe rigomba guhinduka mu rwego rwo kubaka umuryango w’abanyarwanda ufite imbaraga Kandi zihangana n’uwo ariwe wese.
Yavuze ko Inkotanyi ari umuryango kuko wakira abanyarwanda bose kandi utagamije kubirukana ahubwo ko uwawugezemo ari we wiyirukana. Ati: “Abo banyamuryango twese tuba dusangiye gupfa no gukira ari uwaje kera n’uwaje vuba.”
Tito Rutaremara wari chairman w’itsinda yasoje avuga ko nyuma yo kwemeza izina INKOTANYI, RPF n’ inyandiko; hatowe abayobozi bashya bajya mu myanya isanzwe ndetse n’imishyashya yari yavutse.
Mu gice gitaha cy’amateka ku muryango wa RPF Inkotanyi, yavuze ko azagaruka k’uburyo inzego za RPF zakoraga n’uko zakoranaga n’inzego za RPA.
Post comments (0)