Umuhanzi Noble Zogli uzwi nka Nektunez, akaba n’umwe mu batunganya indirimbo utuye i Atlanta muri Amerika ariko ufite inkomoko muri Ghana, yasinyanye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi yitwa Konvict Kulture y’icyamamare, Akon.
Nektunez
Umuhanzi akaba n’umushabitsi Aliaune Damala Badara Akon Thiam wamamaye cyane nka Akon, yafashe icyemezo cyo gusinyisha Dj Nektunez mu rwego rwo kumufasha kongera ubunararibonye no guteza imbere impano ye mu gukora umuziki.
Akon asanzwe afatwa nk’umuntu w’intangarugero ku rwego rw’isi kubera uruhare yagize mu kumenyekanisha ibihangange bitandukanye haba muri Amerika, Afurika ndetse no ku isi hose muri rusange.
Ni umwe mu bashyize itafari ku muziki w’abahanzi batandukanye barimo nka Lady Gaga, T-Pain, Wizkid, P-Square, Davido, French Montana, David Guetta, na DJ Khaled.
Aya masezerano yasinywe mu gihe Akon yari aherutse kuvuga ku mpano ziri kugaragazwa n’abahanzi bo ku mugabane wa Afurika uburyo bakomeje kugenda bigarurira Isi gahoro gahoro.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro ‘Sway in The Morning’ gikorwa na Sway Calloway, aho yashimye abahanzi bo muri Nigeria barimo Wizkid, Davido na Burna Boy ku bw’imbaraga bakoresha bamenyekanisha umuziki wa Afrobeat ku Isi hose.
Mu 2021, Nektunez nibwo yinjiye mu ruhando rwa muzika ku rwego rw’isi, ubwo yashyiraga hanze indirimbo yitwa ‘Ameno Amapiano Remix’, yasubiwemo ikomowe ku ya Era yise ‘Dori Me’.
Iyi ndirimbo yaje guca agahigo ko kuba yaraje ku mwanya wa 7 kuri US Billboard charts, urutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Amerika. Ameno Amapiano Remix yagiye hanze muri Kamena 2021.
Iyi ndirimbo kandi yagezweho kuri TikTok, ndetse video zakozwe ziyikomotseho, muri Gashyantare uyu mwaka zari zimaze kurebwa na miliyari 10 n’abakoresha uru rubuga, si ibyo gusa kuko abahanzi barenga miliyoni enye kuri uru rubuga bari bamaze gukora amashusho atandukanye kuri iyi ndirimbo.
Ibi byatumye ihita ijya ku mwanya wa mbere ku mbuga zicururizwaho umuziki muri Amerika mu gihe cy’ibyumweru umunani, ifata umwanya wa mbere kuri Shazam ku rwego rw’isi, iba indirimbo ya mbere kuri iTunes mu bihugu birenga 22 birimo u Bwongereza, u Budage na Amerika.
Iyi ndirimbo kandi yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Apple Music mu bihugu 39.
Akon yishimiye gusinyisha Nektunez
Akon avuga kuri aya masezerano yo gusinyisha uyu muhanzi, yagize ati: “Nishimiye kongera Nektunez mu bagize KONVICT”. Ntabwo nigeze mpura na producer wicisha bugufi, ukora cyane, kandi ufite impano nka Nektunez. Natangajwe cyane n’ubuhanga bwe mu by’ubuhanzi!”
Yakomeje agira ati: “Ahagarariye Afurika nshya kandi niyemeje kwereka isi uruhare rwe mu majwi meza ya Afrobeat na Amapiano.”
Nektunez ku ruhande rwe na we yagaragaje ko yishimiye ubufatanye bushya, anasezeranya kuzagera ku byo buri wese amutegerejeho.
Ati: “Nishimiye gutangira igice cyanjye gikurikira hamwe na Akon; umuntu nahoze ndeberaho mu mikurire yange. Ajya kugira icyerekezo nk’icyange kandi afite ishyaka ry’ikirango cy’umuziki nkora. Si njye uzabona nkomeje gushyira umuziki wanjye ku rwego rw’isi. Ubu igihe kirageze cyo kujya ku kazi kandi ntegereje kureba ibyo tuzageraho dufatanyije.”
Post comments (0)