Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruherutse gukatira Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Bamporiki yahamijwe ibyo byaha, mu gihe yari asanzwe afungiye iwe mu rugo. Byatumye, abantu batandukanye bibaza uko bizagenda, ndetse n’ikigiye gukurikiraho.
Inzobere mu by’amategeko, Me Nkundirumwana Joseph, ukuriye ishyirahamwe ry’abanyamategeko ryitwa ‘Joe and Associates Law Firm’ akaba n’umwe mu batanga inama akanunganira abantu mu mategeko, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki ya 03 Ukwakira 2022, yavuze ko iyo umuntu ahamijwe icyaha n’urukiko akomeza gufungirwa aho yari afungiye.
Ati “Iyo umuntu aciriwe urubanza agakatirwa ku rwego rwa mbere akomeza kuguma aho yari ari, niba yari afunze akomeza gufungwa, niba yari ari hanze aguma hanze, kugeza igihe urubanza ruzabera itegeko”.
Iyo iminsi mirongo itatu ishize uwakatiwe atajuriye, icyemezo cy’urukiko kiba kibaye itegeko. Iyo uwakatiwe ajuriye mbere y’iyo minsi 30 akomeza kuguma aho yari ari kugeza igihe Urukiko ruzafatira icyemezo.
Me Nkundirumwana abajijwe ku birebana n’ibihano Bamporiki yasabiwe n’urukiko niba kujurira byamuha amahirwe yo kutajya gukorera igihano muri gereza, yasubije ko kujurira ari kimwe mu bimuha amahirwe menshi yo kuba yakorera igihano cye hanze.
Ati “Njye uko mbibona, kandi ngira ngo ni yo nama n’umwunganizi we azamugira, azajurira agamije gutakambira Urukiko kugira ngo igihano cy’igifungo yahawe n’ubwo cyagumaho, gisubikwe. Kiramutse gisubitswe rero yaguma hanze agasabwa kwitwararika, ntiyongere gukora icyaha.
Mu gitabo mpanabyaha cy’u Rwanda itegeko No 68/20218 ryo ku wa 30/9/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Mu ngingo ya 64 havuga igihe habaho isubikagihano: Isubikagihano ni icyemezo cy’urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka 5.
Post comments (0)