Itsinda rihuriweho n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, batangiye gukemura ibibazo by’abaturage batuye mu Mudugudu wa Rugabano mu Karere ka Karongi bagendeye ku bibazo bafite.
Mu gushaka ibisubizo birambye, Guverineri Habitegeko yasobanuye ko bamaze gushaka ubutaka bukorerwaho ubuhinzi. Ati “Hari aho twamaze kubona hashakirwa amikoro ubutaka bugatunganywa bukajya bukoreshwa.”
Ubwo ni ubutaka buherereye ahitwa ku Rufungo buri ku buso bwa Hegitari 20 busanzwe bukoreshwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), bukaba bwahingwaho ibigori n’ibirayi bigafasha abatuye mu Mudugudu wa Rugabano kubaho neza.
Hari hegitari 198 za Leta zahabwa abatuye mu Mudugudu bakaziteraho icyayi cyabo kibafasha kwinjiza amafaranga, hari igishanga cyahingwamo ubwatsi bw’amatungo akongera umukamo, ibi bikiyongera mu gufasha abaturage gukora uturima tw’igikoni, no gukora uburyo bwo guhinga mu bisa n’inzu (Greenhouses) zihingwamo imboga nk’inyanya n’ibihumyo bigatanga umusaruro mu gihe cya vuba.
Umudugudu wa Rugabano utuwe n’abaturage biganjemo abatishoboye kuko abaturage batandatu gusa ari bo bakorera Leta, abandi baba muri uwo mudugudu bakaba badafite imirima yo guhinga.
Ubuyobozi bwabasuye bwatangaje ko bagiye gukorerwa igenamigambi ry’igihe gito n’igihe kirekire kugira ngo bashobore kuva mu bibazo bafite.
Perezida Kagame ubwo aheruka gusura Akarere ka Karongi, yanenze abayobozi kubera abatuye muri uwo mudugudu wa Rugabano badafashwa kugira imibereho myiza. Guverineri Habitegeko avuga ko bagiye kugenzura imibereho y’abatuye mu yindi midugudu harebwa uko babayeho, kugira ngo abafite ibibazo nk’ibyabonetse muri Rugabano bishakirwe ibisubizo.
Post comments (0)