Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yavuze ko imitako y’ibipurizo (balloons) iri mu bikoresho bya pulasitiki bitemewe gukoreshwa, nk’uko amategeko arengera ibidukikije abiteganya.
Dr Mujawamariya ashyira ibipurizo mu bikoresho bihanwa n’Itegeko No 17/2019 ryo muri 2019 ribuza gutumiza, gucuruza, gukoresha, kurunda no kujugunya ibikoresho bya pulastiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ibihano biteganywa n’ingingo z’iri tegeko bica ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50Frw kugera kuri miliyoni eshanu bitewe n’ikosa ryakozwe, gukuba inshuro nyinshi agaciro k’ibyo bicuruzwa ndetse no gutegeka abantu kubivana aho byashyizwe.
Minisitiri w’Ibidukikije yanditse kuri Twitter ati “Ibyitwa imitako y’ibipurizo nk’ibi mubona ntibyemewe, kuko Itegeko rirengera ibidukikije rirabibuza.Twese hamwe tubane mu mahoro n’ibidukikije!!”
Avuga ko ikintu cyose cya pulastiki gikoreshwa inshuro imwe kitemewe, kandi ko uko mu Rwanda bagabanya kubikoresha ari ko “tugenda tuba Igihugu kizira imyanda ya pulastiki.”
N’ubwo hari abanditse kuri Twitter basubiza Minisitiri amagambo atari meza, hari n’abashyigikira ubusabe bwe barimo uwitwa Taha Iwanyu, uvuga ko gukemura ikibazo byahera ku bemerera ibyo bikoresho kwinjira no gucuruzwa mu Rwanda.
Akomeza agira ati “Amasashi na yo yaracitse, murebe n’ukuntu n’ibipurizo byacika duhereye ku babyemerera kwinjira mu Gihugu”.
Mu bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe byabujijwe, ibyinshi ni ibyakoreshwaga mu birori nk’ubukwe, birimo imiheha, amasahani, ibiyiko n’amafurusheti.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruherutse gukatira Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko. Bamporiki yahamijwe ibyo byaha, mu gihe yari asanzwe afungiye iwe mu rugo. Byatumye, abantu batandukanye bibaza uko bizagenda, ndetse n’ikigiye gukurikiraho. Inzobere mu by’amategeko, Me […]
Post comments (0)