Amb Rwamucyo yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Thailand
Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Umwami wa Thailand, Maha Vajiralongkorn, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Ambasaderi Rwamucyo, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko yiteguye gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda na Thailand. Ambasaderi Rwamucyo asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buyapani, Malaysia, Philippines na Thailand, akaba afite icyicaro i Tokyo mu Buyapani.
Post comments (0)