Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Mukeshimana arasaba aborozi b’inkoko kwigira ku bunararibonye bwa bagenzi babo

todayOctober 6, 2022 81

Background
share close

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, yasabye abakora ubworozi bw’inkoko gufatirana amahirwe y’abagira uruhare mu ishoramari ry’ubu bworozi mu Rwanda binyuze mu nama y’Afurika yiga ku bworozi bw’inkoko.

Minisitiri Dr Gerardine Mukeshimana

Minisitiri Mukeshimana, ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, tariki ya 5 Ukwakira, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Afurika ku bworozi bw’inkoko (Poultry Africa summit 2022), muri Kigali Convention Center.

Yagize ati: “Ndasaba abafite ubucuruzi bw’inkoko mu Rwanda gukoresha amahirwe y’abazobereye muri uru rwego, gushyiraho ubufatanye burambye mu bucuruzi kugira ngo muteze imbere ibikorwa by’ubworozi be’inkoko.”

Minisitiri yongeyeho ati: “Ku bifuza gutangira uruhererekane nyongeragaciro mu bucuruzi butandukanye bw’inkoko, iki ni cyo gihe cyawe.”

Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uburyo urwego rw’ubworozi bw’inkoko mu Rwanda bwagiye buhinduka buhereye ku bumenyi, ndetse no korora hagamijwe isoko.

Minisitiri akomeza avuga ko mu mwaka wa 2019, u Rwanda rwari rufite abarozi 17 bo mu cyiciro cyo hejuru mu ishoramari ry’ubucuruzi bw’inkoko, 108 mu cyiciro giciriritse ndetse na 222 bari mu cyiciro cy’abato. Kuva icyo gihe, igihugu cyakomeje kugira umubare wabiyongera muri buri cyiciro, gifite uyu munsi aborozi 27 mu cyiciro cyo hejuru, abaciriritse 258 ndetse n’aborozi bato 265.

Ati: “Imyaka itanu ishize muri gahunda y’ubworozi yagaragaje ko inkoko ari imwe mu nzira zigira uruhare mu kwihaza mu biribwa mu gihugu, kwihaza mu mirire, kwinjiza amafaranga, no guhanga imirimo. Byateganyaga ko ubwiyongere bw’inyama z’inkoko bizagera 124% na 110% mu musaruro w’amagi kugeza mu 2023”.

Zhenja Antochin, Umuyobozi mukuru w’umushinga wa VIV muri Aziya na Afurika yavuze ko Inama ya “Poultry Africa 2022”, yibanda ku kongera umusaruro kuri uyu mugabane, bityo bikagabanya gushingira ku musaruro ukomoka ku nkoko utumizwa mu mahanga.

Yakomeje avuga ko umutekano w’amatungo, uburyo bugezweho bwo gucunga aho bayororera, n’ibisubizo byo kubika inyama n’undi musaruro. Ibi byose bifasha aborozi b’inkoko kwiga guhangana n’imbogamizi bahura nazo ibyo bikazamura umusaruro kandi bigakuraho no guhora hatumizwa umusaruro uvuye mu mahanga.

Yashimye ibyo Guverinoma y’u Rwanda ikora mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’inkoko mu Rwanda.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatatu nyuma y’izindi zayibanjirije na zo zateraniye i Kigali mu mwaka wa 2017 no mu 2019.

Inama Nyafurika yiga ku Bworozi bw’Inkoko (Poultry Africa Summit 2022), n’imurikabikorwa by’iminsi itatu ihuje aborozi, abafite inganda zongerera agaciro umusaruro w’ubworozi bw’inkoko, abashakashatsi n’abandi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Prof. Nshuti Manasseh yakiriye impapuro z’ uhagarariye Denmark mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Signe Winding Albjerg guhagararira Denmark mu Rwanda. Prof Nshuti Manasseh na Signe Winding, bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zirimo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, abinjira n’abasohoka n’ubuzima. Ambasaderi Signe Winding Albjerg, azaba afite icyicaro muri Uganda. Muri Nzeri uyu mwaka abayobozi ba Danemark, barimo Minisitiri ushinzwe abimukira, […]

todayOctober 6, 2022 98

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%