Inkuru Nyamukuru

Perezida Museveni yasabye imbabazi aba Kenya kubera amagambo y’umuhungu we

todayOctober 6, 2022 125

Background
share close

Mu itangazo yasohoye ku wa gatatu, Perezida Museveni yavuze ko asabye abanya-Kenya imbabazi, kandi ko abakozi ba reta, y’aba abasivile cyangwa abasirikare, babujijwe kwivanga muri gahunda z’ibihugu by’abaturanyi.

Ku wa mbere, ni bwo Gen Kainerugaba yanditse ubutumwa bwinshi yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, bwakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Bumwe muri ubwo butumwa, yavuze ko we n’abasirikare be byabatwara ibyumweru bibiri gusa mu gufata umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Ubundi butumwa yavuze ko yababajwe n’uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta kuba yaratanze ubutegetsi, mu gihe byari byoroshe gutsinda andi matora.

Yagize ati “Ndasaba abavandimwe bacu bo muri Kenya kutubabarira ku butumwa bwoherejwe na General Muhoozi, wahoze ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka hano, ku bijyanye n’amatora muri iki gihugu gikomeye. Ntabwo byemewe ku bakozi ba leta, baba abasivili cyangwa abasirikare, kuvuga cyangwa kwivanga mu buryo ubwo aribwo bwose, mu bibazo by’imbere mu gihugu cy’abavandimwe.”

Ku wa kabiri, Perezida Museveni yasimbuje Gen Kainerugaba ku mwanya wo kuyobora ingabo zirwanira ku butaka za Uganda ariko amuzamura mu ntera amuha ipeti rya General, rya mbere rya gisirikare muri icyo gihugu.

Muri iryo tangazo rye ryo ku wa gatatu, Museveni yasobanuye ko yamwongereye ipeti kubera ibintu byinshi byiza Gen Kainerugaba yakoze n’ibyo akomeje gukora.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Abasenateri baturutse muri Amerika

Perezida Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, yakiriye intumwa z’abasenateri bayobowe na Jim Inhofe, bagize kongere ya Amerika, bagirana ibiganiro ku bibazo byo mu Karere no ku Isi muri rusange. Izi ntumwa zari ziyobowe na Senateri Jim Inhofe zigizwe n’Abasenateri barimo Senateri Marion Michael Rounds uhagarariye Leta ya Dakota y’Amajyepfo ndetse na John Nichols Boozman uhagarariye Leta ya Arkansas. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko, Perezida Kagame yatembereje […]

todayOctober 6, 2022 118

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%