Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda barasabwa gutanga amakuru ku miti bakekaho kutuzuza ubuziranenge

todayOctober 11, 2022 40

Background
share close

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kirahamagarira Abanyarwanda bose gutanga amakuru ku muti bakeka ko utujuje ubuziranenge, kugira ngo bikurikiranwe.

Iyi miti ntiyemewe ku isoko ry’u Rwanda

Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, Dr Emile Bienvenu, washyize umukono kuri itangazo ribigarukaho, yavuze ko Umunyarwanda wese washaka gutanga amakuru ku muti ukekwa ko utujuje ubuziranenge, yahamagara kuri numero 0788771663 cyangwa akohereza ubutumwa kuri email: pv-sm@rwandafda.gov.rw.

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku birebana n’impuruza yatanzwe n’ishami ry’Umuryango ryita ku Buzima (WHO), ku buziranenge bw’umuti uvura abana wagaragaje kutuzuza ubuziranenge mu gihugu cya Gambia, Rwanda FDA yavuze ko iyo miti itigeze itumwizwa mu Rwanda.

Rwanda FDA ivuga ko hashingiwe ku itegeko No003/2018 ryo ku wa 09/02/2018 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 8 mu gace ka 2 na 23. Hashingiwe kandi ku mpuruza yatanzwe na WHO, Ref No RPQ/REG/ISF/Alert No 6/2022 yatanzwe ku itariki 5 Ukwakira 2022, ku buziranenge bw’umuti uvura abana wasuzumwe na WHO mu karere ka Afurika, uwo muryango uravuga ko iyi miti yagaragaye mu gihugu cya Zambia ikwiye kudakoreshwa.

WHO ivuga ko iyo miti ari ine ariyo Promethazine oral Solution, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup na Magrip N Coldd Syrup, ikaba yakozwe na kompanyi yo mu Buhinde yitwa Maiden Pharmaceuticals limited (Haryana, India).

Ubugenzuzi bwakorewe kuri ‘sample’ zafashwe kuri buri muti, bwagaragaje ko iyi miti yifitemo ibipimo bitemewe bya diethyene glycol na ethylene glycol. Hagendewe rero kuri ubu bugenzuzi OMS iramenyesha abantu bose ko iyi miti itemewe gukoreshwa, by’umwihariko ku bana, kuko ishobora kubateza uburwayi bukomeye cyangwa ikaba yanabateza urupfu.

Hagendewe ku mpuruza yatanzwe na WHO yavuzwe haruguru, Rwanda FDA iramenyesha abantu bose ko yakoze iperereza ryayo ikaba inaboneyeho kumenyesha ibi bikurikira:

 Rwanda FDA yakurikiraniye hafi iby’iki kibazo cyahereye muri Gambia kuva cyatangira.

 Rwanda FDA yaragenzuye mu miti yinjijwe mu Gihugu isanga nta muti n’umwe muri yavuze haruguru winjiye ku isoko ry’u Rwanda.

 Rwanda FDA iremeza ko imiti yakozwe na ruriya ruganda itari ku rutonde rw’imiti yanditswe cyangwa yemerewe gukoreshwa mu Rwanda.

 Rwanda FDA yakoze iperereza isuzuma ryemeza ko nta muti n’umwe wavuzwe ko wakozwe na ruriya ruganda rwavuzwe haruguru (Maiden Pharmaceuticals limited (Haryana, India) uri ku isoko ry’u Rwanda.

 Rwanda FDA izakomeza kugenzura ibyinjizwa n’ibicururizwa ku isoko ryo mu Gihugu.

 Rwanda FDA iranasaba abantu bose gutanga amakuru ku muti wose baketseho ubuziranenge buke.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abayobozi batatu muri RURA birukanywe ku mirimo yabo

Abayobozi batatu bakoraga mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA) birukanywe ku mirimo yabo kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye. Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi w'agateganyo wa RURA Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ku wa mbere tariki 10 Ukwakira 2022, rivuga ko abo bayobozi aribo Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi. […]

todayOctober 11, 2022 162

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%