Inkuru Nyamukuru

Abayobozi batatu muri RURA birukanywe ku mirimo yabo

todayOctober 11, 2022 162

Background
share close

Abayobozi batatu bakoraga mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA) birukanywe ku mirimo yabo kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.

Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi w’agateganyo wa RURA

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ku wa mbere tariki 10 Ukwakira 2022, rivuga ko abo bayobozi aribo Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi.

Eng. Muvunyi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo asimbuye Dr Nsabimana wari uherutse kugirwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo.

Ku wa 16 Gashyantare 2022, nibwo itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryashyize mu mwanya Eng. Deo Muvunyi warusanzwe ari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’Iterambere ry’Ubwikorezi muri RURA.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuraperi Khalfan yahishuye abahanzi akunda mu njyana ya Hip Hop

Umuhanzi akaba n’umuraperi Khalfan Govinda umaze kwigarurira imitima y’abatari bake, yavuze bamwe mu baraperi akunda barimo na Riderman, ufatwa nk’umwami wa Hip Hop mu Rwanda. Umuraperi Khalfan Govinda n’umunyamakuru MC Tino Khalfan Govinda, yabigarutseho mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio aherutse kugirana na MC Tino. Uyu muraperi ari mu gikorwa cya "Media tour" mu kumenyekanisha indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yitwa "BIPE" afatanyije na Social Mula. Ni indirimbo […]

todayOctober 11, 2022 213

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%