Inkuru Nyamukuru

Ibiciro ku isoko byazamutseho 17.6% muri Nzeri 2022

todayOctober 11, 2022 35

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 17.6% muri Nzeri 2022 ugereranyije na Nzeri 2021. Mu gihe ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 15.9%.

Ibiciro byo mu mijyi bisanzwe byifashishwa nk’igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda, bigaragaza ko muri Nzeri 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 33.2%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7.9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 14,5% naho ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 18.8%.

Ikigo cy’ibarurishamibare kigaragaza ko iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Nzeri 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 13.6%.

NISR ikomeza igira iti “Iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Kanama 2022, ibiciro byiyongereyeho 2.1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 1.8%.”

NISR, igaragaza muri icyo cyegeranyo ngarukakwezi ko imiterere y’ibiciro mu byaro muri Nzeri 2022, byiyongereyeho 28.5% ugereranyije na Nzeri 2021. Mu gihe ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 23.6%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nzeri, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 44.8% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 13.8%.

Iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Kanama 2022 ibiciro byiyongereyeho 3.8%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.8% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 3.5%.

Mu gusoza icyegeranyo, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro bikomatanyijwe mu mijyi no mu byaro muri Nzeri 2022 mu Rwanda byiyongereyeho 23.9% ugereranyije na Nzeri 2021. Muri Kanama 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 20.4%.

NISR igira iti “Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nzeri 2022, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41.2% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 11.1%.”

Iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Kanama 2022 ibiciro byiyongereyeho 3.1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.5%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kina Music igiye kwagurira ibikorwa muri Amerika

Umuyobozi w’inzu itunganya imiziki ya Kina Music, Ishimwe Clement, yatangaje ko igiye kwagurira ibikorwa byayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kina Music igiye kwagurira ibikorwa muri Amerika Ku mugoroba wo ku wa 10 Ukwakira 2022, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ishimwe yabwiye abahanzi ndetse n’abakora umuziki bose muri rusange bari muri Amerika ko mu kwezi gutaha k’Ugushyingo, Kina Music izaba yatangiye kuhakorera. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Ishimwe […]

todayOctober 11, 2022 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%