Inkuru Nyamukuru

Kina Music igiye kwagurira ibikorwa muri Amerika

todayOctober 11, 2022 61

Background
share close

Umuyobozi w’inzu itunganya imiziki ya Kina Music, Ishimwe Clement, yatangaje ko igiye kwagurira ibikorwa byayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kina Music igiye kwagurira ibikorwa muri Amerika

Ku mugoroba wo ku wa 10 Ukwakira 2022, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ishimwe yabwiye abahanzi ndetse n’abakora umuziki bose muri rusange bari muri Amerika ko mu kwezi gutaha k’Ugushyingo, Kina Music izaba yatangiye kuhakorera.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Ishimwe Clement wa Kina Music yagize ati “Impamvu ni uko abahanzi baho b’Abanyarwanda bakomeje kutubwira ibibazo bahura na byo byo kutabona ababatunganyiriza umuziki. Rero ibi twakoze ni mu rwego rwo gushaka igisubizo”.

Kuba kandi Kina Music igiye gukorera mu Mahanga, Ishimwe abifata nk’inzira yo kwagura impano z’Abanyarwanda mu mpande zose.

Ati “Ibi bivuze kwaguka kuko tuzabasha kumva impano nshya z’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Kina Music ni inzu itunganya umuziki haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikaba imaze kubaka izina mu Rwanda mu njyana zitandukanye.

Ibarizwamo abahanzi batandukanye barimo Butera Knowless umufasha wa Ishimwe Clement, Nel Ngabo, Platini P, Igor Mabano, ndetse na Fireman uherutse kwakirwa muri iri tsinda n’abandi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa aba ashyigikiye Umunyarwanda uhamye – Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame, aributsa umuryango nyarwanda, ko gushyigikira uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa, ari imwe mu ntambwe ifatika mu gutuma abasha gutera intambwe ijya imbere, bikanamwubakira ubushobozi bwo kwigobotora icyo ari cyo cyose cyamukoma imbere. Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kuganiriza umwana w’umukobwa no kumutega amatwi bimufasha kugira amahitamo meza Ubu butumwa yabugarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, ku rwego […]

todayOctober 11, 2022 98

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%