Umuhanzi akaba n’umuraperi Khalfan Govinda umaze kwigarurira imitima y’abatari bake, yavuze bamwe mu baraperi akunda barimo na Riderman, ufatwa nk’umwami wa Hip Hop mu Rwanda.
Umuraperi Khalfan Govinda n’umunyamakuru MC Tino
Khalfan Govinda, yabigarutseho mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio aherutse kugirana na MC Tino.
Uyu muraperi ari mu gikorwa cya “Media tour” mu kumenyekanisha indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yitwa “BIPE” afatanyije na Social Mula.
Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Santana Sauce, itunganywa neza na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Ligana.
Khalfan ku bijyanye n’uburyo abona injyana ya Hip Hop ihagaze mu Rwanda kugeza ubu, yavuze ko ihagaze neza, kuko ubu hari abahanzi bashya kandi benshi bari kubikora neza nka, Bushali, Ish Kevin, Logan Joe, Kenny k shot, Ndetse na B Threy.
Uyu muhanzi wanyuzagamo akanaririmbira abakurikiranye ikiganiro Dunda Show, yakomoje no ku baraperi akunda ndetse afatiraho icyitegererezo.
Abo bahanzi ni Tupac Shakur, Jay Polly bigeze no kubana mu itsinda yashakaga gusimbuza Tuff Gang, Bull Dogg, Fireman na Riderman baherutse gukorana indirimbo bise “Sinyoko” afatanyije na Nel Ngabo.
Khalfan yavuze ko gahunda afite muri iyi minsi ari ugukora ibihangano byinshi kandi byiza aho yasezeranyije abakunzi be ko nyuma y’iyi ndirimbo “Bipe”, yitegura kuzashyira hanze indi mu kwezi gutaha, asaba abakunzi be n’abakunzi b’umuziki muri rusange gukomeza kumushyigikira.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira, ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro amahugurwa y’ibyumweru bibiri ajyanye no gukumira no kurwanya kwinjiza abana mu gisirikare no gukoreshwa mu bikorwa by’intambara. Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye ari kumwe na Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda Dr. Thomas Kurz. Ni amahugurwa yateguwe ku […]
Post comments (0)