Inkuru Nyamukuru

Umuhanzikazi Zuchu agiye guhatanira ibihembo bya ’MTV Europe Music Awards 2022’

todayOctober 13, 2022 96 1

Background
share close

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Tanzaniya Zuhura Othman Soud uzwi cyane ku izina rya Zuchu, yashyizwe mu bahatanira ibihembo bya MTV Europe Music Awards 2022 (MTV EMA 2022).

Ni ku nshuro ya mbere Zuchu agiye guhatana mu bihembo bikomeye bya MTV Awards.

Uyu mukobwa wakoze indirimbo yakunzwe yitwa ’Sukari’ ni we muhanzi wenyine wo muri Afurika y’Iburasirazuba ugiye guhatanira ibihembo bya MTV EMA 2022.

Zuchu azahatanira iki gihembo mu cyiciro cya ’Best African Act award’, ahanganye n’abandi bahanzi b’ibyamamare muri Afurika barimo Abanya-Nigeria Burna Boy, Ayra Starr na Tems, ndetse na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo ndetse n’umuhanzi wo muri Ghana witwa Black Sherif.

Urutonde rw’abahatanira ibi bihembo rwatangajwe ku rubuga rwa interineti rwa MTV Europe ku wa Gatatu ttariki 12 Ukwakira 2022, ndetse abafana bahise bafungurirwa umwanya wo gutangira gutora.

Itangazo ryashyizwe kuri uru rubuga rivuga ko MTV EMA 2022 izaba ku ya 13 Ugushyingo 2022, mu mujyi wa Düsseldorf mu Budage. Biteganijwe kandi ko ibirori bizatambuka kuri MTV mu bihugu birenga 170.

Bizaba bibaye ku nshuro ya gatandatu u Budage bwakira ibi birori.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibiza byahitanye abantu 150 kuva uyu mwaka watangira – MINEMA

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, avuga ko kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, ibiza bimaze guhitana ubuzima bw’abantu 150, hegitari z’imyaka y’abaturage zisaga 1,600, inzu z’abaturage arenga 3,000 zangiritse n’ibindi, ku buryo ngo impuzandengo y’ibyangizwa n’ibiza ku mwaka bifite agaciro ka Miliyari 100Frw. Inzu zarasenyuze, rimwe na rimwe zigahitana ubuzima bw’abantu Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, ubwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe […]

todayOctober 13, 2022 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%