Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse muri Angola ryamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we

todayOctober 15, 2022 98

Background
share close

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, yakiriye Amb. António Tete, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola n’itsinda ayoboye, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida wa João Lourenço of Angola.

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa João Lourenço nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Angola manda y’imyaka itanu muri Kanama uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya João Lourenço.

Perezida Kagame yakiriye iri tsinda riherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, na Major General Vincent Nyakarundi Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo z’u Rwanda.

U Rwanda na Angola binasanganywe umubano ushingiye kuri dipolomasi, buri gihugu gifite ambasade mu kindi.

Ibihugu byombi kandi bisanganywe umubano ushingiye ku bufatanye bwasezerano yashyizweho umukono mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubutabera, ubuhizi n’ubworozi, ubucuruzi n’ishoramari n’ayandi. Hari gutegurwa kandi iby’ubufatanye mu bukerarugendo.

Muri Nyakanga 2022, nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’iya Angola byatangiye gushyira mu bikorwa amasezerano yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro, ibihugu byombi byari biherutse gushyiraho umukono.

Kugeza uyu munsi kandi Abanyarwanda bajya muri Angola bakuriweho Visa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RUBAVU: Abapolisi basoje amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi

Abapolisi 11 bakorera mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi (Police Marine Unit), basoje amahugurwa yo ku cyiciro cyisumbuye ajyanye no gucunga umutekano wo mu mazi yaberaga mu kiyaga cya Kivu mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Aya mahugurwa yasojwe ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Arma Dei Carabinieri yo mu Butaliyani ari nayo yohereje abarimu bo mu kigo gitanga amahugurwa y’ubumenyi mu […]

todayOctober 15, 2022 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%