Inkuru Nyamukuru

RUBAVU: Abapolisi basoje amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi

todayOctober 15, 2022 50

Background
share close

Abapolisi 11 bakorera mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi (Police Marine Unit), basoje amahugurwa yo ku cyiciro cyisumbuye ajyanye no gucunga umutekano wo mu mazi yaberaga mu kiyaga cya Kivu mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Aya mahugurwa yasojwe ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Arma Dei Carabinieri yo mu Butaliyani ari nayo yohereje abarimu bo mu kigo gitanga amahugurwa y’ubumenyi mu byo koga no gucubira (Scuba Diving Centre) giherereye ahitwa i Genoa muri icyo gihugu.

Abayitabiriye bahawe amasomo atandukanye bungukiyemo ubumenyi bwisumbuye bwo gukora ibikorwa by’ubutabazi munsi y’amazi, gushaka ikintu icyo ari cyo cyose cyaguye mu mazi harimo n’imibiri y’abantu, n’ibikoresho byakoreshejwe icyaha byaba byajugunywe mu mazi hagamijwe kurigisa ibimenyetso mu rwego rwo kuzabafasha kunoza umurimo wabo wo kurinda umutekano w’abantu bakoresha amazi magari n’ibyabo.

Asoza aya mahugurwa Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda yibukije abayitabiriye inshingano zabo nk’abashinzwe umutekano mu mazi, avuga ko bagomba kurushaho kuzikora kinyamwuga mu rwego rwo kubumbatira umutekano n’ituze rusange by’abaturage.

Yagaragaje imyitwarire myiza no gukunda igihugu nk’iby’ingenzi mu kazi kabo ka buri munsi, abasaba guhora bakora nk’ikipe kandi bagakorana neza n’abaturage.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe Umutekano wo mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, yavuze ko icyiciro cya kabiri cy’amasomo gisojwe cyibanze ku bikorwa bikorerwa mu mazi, birimo iby’ubutabazi no gushakisha ibyarohamye.

Abasoje amahugurwa bagaragaje ubuhanga butandukanye bayungukiyemo, mu muhango wo gusoza amahugurwa, harimo gushakisha icyuma cyakoreshejwe mu bugizi bwa nabi bw’ubwicanyi kikajugunywa mu kiyaga, gushakisha umuzigo w’ibiyobyabwenge wahishwe mu mazi n’abanyabyaha n’indi myitozo itandukanye.

Lt Col. Luca Falcone, umwe mu batanze amahugurwa baturutse mu Butaliyani, yashimiye abayitabiriye ku myitwarire myiza n’ubushake byabaranze, yongeraho ko bagomba gukomeza gukora kinyamwuga bakorera hamwe nk’ikipe.

Yongeyeho ko ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabiniere ari amahirwe ku mpande zombi azafasha mu kongerera ubushobozi abapolisi.

Aya mahugurwa yasojwe uyu munsi yari icyiciro cya 2 cy’abapolisi bayitabiriye, aho ay’icyiciro cya mbere yabaye muri Gicurasi uyu mwaka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakajije ingamba zo gukumira Ebola

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), ku bufatanye n’shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), bakomeje gahunda yo gukaza ingamba zo kurinda ko icyorezo cya Ebola cyinjira mu Rwanda. Abayobozi banyuranye barebye uko Ebola irimo kwirindwa cyane cyane ku mupaka wa Cyanika Ni mu bukangurambaga burimo gukorwa, aho izo nzego zifite ubuzima mu nshingano bakomeje gusura imipaka inyuranye hirya no hino mu gihugu, mu kwigisha no gukangurira abaturage baturiye imipaka […]

todayOctober 15, 2022 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%