Inkuru Nyamukuru

Abamotari 5,013 bakoze impanuka mu kwezi kumwe

todayOctober 16, 2022 70

Background
share close

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko mu ibarura yakoze ry’impanuka zabaye mu muhanda, kuva muri Kanama kugera muri Nzeri 2022, basanze umubare munini ari uw’abamotari.

Abamotari barasabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP Irere René, avuga ko impanuka zakozwe n’abamotari kubera gupakira nabi imizigo, aho usanga bashyira imizigo kuri moto zabo ariko ntibayihambire ku buryo ishobora kuvaho ikitura hasi basanze ari 367.

Abandi n’abapakira imizigo irengeje ubushobozi bwa moto ugasanga bitumye umugenzi aticara neza, ndetse rimwe na rimwe moto ikaba yabirinduka abo nabo bagera kuri 432, naho impanuka zakozwe n’abamotari kubera guhagarara ahateza ibyago ni 1883, abakoze impanuka batagira ibyangombwa byo gutwara bagera kuri 1072.

Hari kandi abakoze impanuka bitewe n’ubusinzi bagera kuri 90, abagonze bagatoroka ni 36, naho abafashwe na Camera zo ku muhanda bakoze impanuka kubera umuvuduko mwinshi ni 90, abakoze impanuka kubera kutubahiriza amabwiriza, ndetse igihe bafatiwe mu ikosa aho kugira ngo bahagarare bagahita bahunga bagera kuri 1043.

SSP Irere asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’imihanda, gukurikiza amategeko agenga ibinyabizi no kwirinda ibyo ari byo bose byateza impanuka.

Ati “Iyo tugenzuye impanuka zabaye mu gihe cy’ukwezi dusanga abamotari aribo baza ku isonga mu mpanuka, kubera kutubahiriza amategeko agenga ibinyabiga, turabasaba rero gukosora amakosa yose twavuze ateza impanuka zo mu muhanda”.

Yongeraho ko gukoresha neza umuhanda hubahirizwa neza ibyapa n’ibimenyetso, ko aribyo birinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga ndetse n’impanuka.

Abakoresha umuhanda basabwa kurangwa buri gihe n’ubworoherane, kuko iyo butabayeho bateza umuvundo w’ibinyabiziga utuma habaho gutinda mu nzira cyangwa hakaba haba impanuka.

SSP Irere avuga ko hari amwe mu makosa abamotari bakunze guhuriraho arimo iryo guhaguruka umugenzi atambaye ingofero yabugenewe, iryo kunyura ahantu hatemewe, gusesera mu bindi binyabiziga, kunyura ahagenewe abanyamaguru, kunyuraniraho iburyo cyangwa ahandi hatemewe, kutubahiriza inzira z’abanyamaguru igihe barimo kwambuka umuhanda, kwinjira mu muhanda batabanje gushishoza no guhindura icyerekezo mu buryo butunguranye, gutwarana abantu n’imizigo, gutwara imizigo irenze ubushobozi bwa moto n’andi makosa ashobora kubateza impanuka.

Iraguha Samuel ni umuotari ukorera akazi mu mujyi wa Kigali, avuga ko bamwe mu bamotari bagenda nabi bigatuma imodoka ibagonga.

Tuyishime Protegene ni umwe mu bamotari bakoze impanuka bimuviramo kugira ubumuga budakira, agira inama abakora uyu mwuga kwirinda amakosa ndetse bakagura ubwishingizi kuko bifasha igihe wahuye n’impanuka.

Ati “Nagonzwa n’imodoka ntwaye moto, naturitse umugongo ubu naramugaye, igitekerezo natanga ku bashoferi, ni ukureka umuvuduko, kureka inzoga ndetse no kureka telefone n’ikindi gikunze kubaho cyo gusuzugurana mu muhanda mu kubisikana”.

Umuyobozi Mukuru w’ikigega cyihariye cy’ingoboka, Nzabonikuza Joseph, mu kiganiro aherutse kugirana na Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko mu mwaka wa 2021 na 2022 Leta yatanze amafaranga ku mpanuka zitamenyekanye ndetse n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi agera kuri miliyoni 909, aho hantu harimo uruhare rw’abamotari bagera kuri 80%.

Ati “Ni ukuvuga ko hari abantu bakora impanuka bagasanga ikinyabiziga nta bwishingizi gifite, cyangwa se cyagonze umuntu, cyangwa kikagonga ibindi binyabiziga kikigendera, Leta ibinyujije muri iki kigo yishyura abahohotewe muri izo mpanuka.

Nzabonimpa avuga ko buri muntu wese utunze ipikipiki aba agomba kubifatira ubwishingizi ku by’abandi ibyo binyabiziga byakwangiza.

Polisi ivuga ko abamotari bakunze guteza impanuka

Ati “Iyo habayeho ko uwagonze aciye mu rihumye Leta, biba ngombwa ko igoboka aba bantu ariko igasubira inyuma igashaka uwagonze, kugira ngo aryozwe ibyo aba yakoze.”

Birumvikana iyo uwahohotewe atamenyekanye Leta iramwishyura, iki kigo rero ntabwo kigarukira aho gusa ahubwo kigira n’uruhare mu kurinda umutekano wo mu muhanda, kugira ngo ugende neza kuko gifatanya na Polisi y’Igihugu mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda, ariko cyane cyane no kubasobanurira akamaro ko gushaka ubwishingizi.

Ikigega cy’ingoboka cyihariye cyatangiye muri 2012. Mu myaka 10 ishize cyakiriye dosiye 23,370 z’abahohotewe n’inyamaswa. Izishyuwe ni dosiye 21,632 zatanzweho Amafaranga y’u Rwanda miliyari 2 na miliyoni zisaga 700.

Muri iyo myaka kandi iki kigega cyishyuye dosiye 2,360 z’abagonzwe n’ibinyabiziga, ariko izishyuwe ni 2,059 zatanzweho miliyari zisaga 5,5.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

General Muhoozi ari mu ruzinduko mu Rwanda

General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, yageze mu Rwanda mu rugendo rwihariye, nk’uko yaherukaga kubitangaza. Gen. Muhoozi, abinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, tariki 23 Nzeri 2022, yavuze ko ateganya kugaruka i Kigali gusura Perezida Kagame. Avuga ko uru rugendo azarwigiramo ibijyanye n’ubworozi. Gen Muhoozi yagize ati “Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu, Nyakubahwa Paul Kagame, kugira ngo nige biruseho […]

todayOctober 16, 2022 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%