Inkuru Nyamukuru

APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza Adil Mohamed na Manishimwe Djabel

todayOctober 16, 2022 78

Background
share close

Ikipe ya APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed ndetse na kapiteni wayo Manishimwe Djabel kubera imyitwarire.

APR FC yahagaritse umutoza Adil Erradi Mohamed

Mu nama yari iyobowe n’umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga, abakozi b’iyi kipe basobanuriwe ko uwari umutoza mukuru wayo Adil Erradi Mohamed yahagaritswe ndetse na kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel.

Muri iyi nama Umuyobozi wa APR FC yatangaje impamvu aba bombi bahagaritswe nyuma y’iminsi yari ishize havugwa ayo makuru, nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rw’iyi kipe.

Yagize ati “nk’uko bamwe muri aha mubizi, iyi kipe yashinzwe mu gihe cy’ Urugamba rwo kubohora igihugu, kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibikinirwa mu gihugu ndetse n’ibyo mu karere”.

Lt Gen MK MUBARAKH , Umuyobozi wa APR FC

Yakomeje agira ati “Mukurikije ayo mateka mbanyuriyemo, APR F.C ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n’amahame igenderaho cyane nk’ikipe ya gisirikare iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru”

“Ndagira ngo nkureho urujijo nabasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire nibyo akosora mbere yuko azagarurwa mu kazi”

Ben Moussa yahawe inshingano zo gutoza ikipe ya APR FC by’agateganyo

Ku kibazo cya Manishimwe Djabel

Yagize ati “Iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyoboye ubabere urugero rwiza, Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y’abo ayoboye n’imbere y’abatoza bose ibyo rero ntabwo nka APR F.C twabyihanganira”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abamotari 5,013 bakoze impanuka mu kwezi kumwe

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko mu ibarura yakoze ry’impanuka zabaye mu muhanda, kuva muri Kanama kugera muri Nzeri 2022, basanze umubare munini ari uw’abamotari. Abamotari barasabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP Irere René, avuga ko impanuka zakozwe n’abamotari kubera gupakira nabi imizigo, aho usanga bashyira imizigo kuri moto zabo ariko ntibayihambire ku buryo ishobora kuvaho ikitura hasi basanze ari 367. Abandi […]

todayOctober 16, 2022 68

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%