Inkuru Nyamukuru

General Muhoozi ari mu ruzinduko mu Rwanda

todayOctober 16, 2022 54

Background
share close

General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, yageze mu Rwanda mu rugendo rwihariye, nk’uko yaherukaga kubitangaza.

Gen. Muhoozi, abinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, tariki 23 Nzeri 2022, yavuze ko ateganya kugaruka i Kigali gusura Perezida Kagame. Avuga ko uru rugendo azarwigiramo ibijyanye n’ubworozi.

Gen Muhoozi yagize ati “Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu, Nyakubahwa Paul Kagame, kugira ngo nige biruseho ibijyanye n’ubworozi bw’inka.”

Yakomeje avuga ko yiteguye guhurira i Kigali n’inshuti nyinshi. Ati “Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda!”

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda ChimpReports cyatangaje ko mu baherekeje Gen Muhoozi mu ruzinduko rwe mu Rwanda, harimo umunyamakuru Andrew Mwenda.

Uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda rwabaye ku ya 22 Mutarama 2022, yakirwa na Perezida Kagame bagirana ibiganiro, byari bigamije gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe utifashe neza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

SUDANI Y’EPFO: ACP Murangira wayoboraga ibikorwa bya Polisi mu butumwa bwa UN yasoje inshingano

Assistant Commissioner of Police (ACP) John Baptist Claude Murangira yasezeweho ku mugaragaro nyuma yo gusoza inshingano zo kuyobora ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’epfo (UNMISS) mu gihe cy’imyaka ibiri. Ni umuhango wabaye ku wa gatanu tariki 14 Ukwakira, ubera ku cyicaro gikuru cya UNMISS mu murwa mukuru Juba, uyoborwa na Komiseri wa Polisi y’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’epfo, Madamu Christine Fossen […]

todayOctober 16, 2022 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%