Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimiye abatumye YouthConnekt igenda neza

todayOctober 16, 2022 45

Background
share close

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere (UNDP), n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo Inama ya YouthConnekt igende neza, ndetse n’urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku Isi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yasozaga YouthConnekt

Minisitiri Ngirente, yabigarutseho ubwo yasozaga ku mugaragaro Inama ya YouthConnekt, yateranaga ku nshuro ya gatanu, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022.

Inama ya YouthConnekt Africa 2022, yateraniye i Kigali mu Rwanda kuva ku wa Kane tariki 13 Ukwakira, muri BK Arena, itangizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko mu myaka mike itambutse yaba mu nama ya YouthConnekt n’andi mahuriro atandukanye ahuza urubyiruko, cyane cyane urufite ubumenyi, rwagiye rugaragaza ko rwiteguye gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Yashimangiye ibi ko bikwiye guhabwa agaciro ndetse agaragaza ko hakenewe ishoramari riboneye, kandi rigamije guha urubyiruko amahirwe yo guteza imbere umugabane.

Yongeraho ati “Turashishikariza urubyiruko gushaka gahunda zibafasha kwiyungura ubumenyi, mwigirire ikizere mubashe gufatirana amahirwe ahari ndetse no gukora ibirenzeho.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko mu Rwanda hakomeje gushyirwa imbaraga muri gahunda zigamije gufasha urubyiruko kwiga amasomo azatuma rwihangira imirimo, binyuze mu gushyiraho amashuri y’imyuga.

Yakomeje avuga ko ibi bigamije gutuma urubyiruko rudakomeza gutegereza kubona akazi mu nzego za leta.

Ati “Turimo gushora imari mu buryo bukomeye mu mashuri yigisha ubumenyingiro, kugira ngo tubashe kugera ku mpinduka zikenewe mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’ibindi.”

Yongeyeho ko ibyo byose Guverinoma ishobora gukora, itabyishoboza yonyine, ariyo mpamvu ishyira imbere gukorana n’abafanyabikorwa batandukanye mu iterambere, by’umwihariko ibigo byigenga bifasha urubyiruko mu mishinga yarwo, haba mu nkunga z’amafaranga, ubujyanama n’ubundi bufasha butandukanye butuma imishinga yarwo iva mu nzozi ikaba impamo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yasoje yongera gushimangira ko ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda ifite ubushake bwo gukorana n’ibihugu by’abafatanyabikorwa, ndetse n’imiryango itandukanye kurushaho gufasha urubyiruko kumva ko bafite ubushobozi, bwo guhindura umugabane wa Afurika.

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu ntego yawo y’umwaka wa 2063, harimo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko n’abagore, bikagabanyukaho nibura 25%.

Inama ya YouthConnekt imaze kuba igikorwa kigari ngarukamwaka muri Afurika, gihuza urubyiruko ruturutse ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo hamwe n’abashyiraho za politiki, abayobozi batandukanye, abacuruzi, ibigo by’abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere na sosiyete sivile.

Aba bose baba bagamije kwiyemeza, kuganira, no kwihutisha uburyo bwo guha imbaraga urubyiruko ku rwego rw’umugabane.

Biteganyijwe ko Kenya ariyo izakira Inama ya YouthConnekt ya 2023, nyuma y’ubusabe bwa Visi Perezida wayo, Rigathi Gachagua, wagejeje icyo cyifuzo kuri Perezida Kagame.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza Adil Mohamed na Manishimwe Djabel

Ikipe ya APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed ndetse na kapiteni wayo Manishimwe Djabel kubera imyitwarire. APR FC yahagaritse umutoza Adil Erradi Mohamed Mu nama yari iyobowe n’umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga, abakozi b’iyi kipe basobanuriwe ko uwari umutoza mukuru wayo Adil Erradi Mohamed yahagaritswe ndetse na kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel. Muri iyi nama Umuyobozi wa APR FC yatangaje impamvu aba bombi […]

todayOctober 16, 2022 79

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%