Assistant Commissioner of Police (ACP) John Baptist Claude Murangira yasezeweho ku mugaragaro nyuma yo gusoza inshingano zo kuyobora ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’epfo (UNMISS) mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ni umuhango wabaye ku wa gatanu tariki 14 Ukwakira, ubera ku cyicaro gikuru cya UNMISS mu murwa mukuru Juba, uyoborwa na Komiseri wa Polisi y’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’epfo, Madamu Christine Fossen wari kumwe n’abandi bayobozi bakuru ba Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo.
Mu ijambo rye mu birori byo kumusezeraho, Madamu Christine Fossen yamushimiye uruhare yagize mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Yagize ati: “Umuryango w’Abibumbye urabashimira ku bikorwa by’indashyikirwa mu kugarura amahoro muri iki gihugu. Muri iyi myaka ibiri, ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ryabaye ntamakemwa ndetse n’inkunga ikomeye yagejejwe ku baturage by’umwihariko Polisi y’igihugu.”
Yamushimiye ubwitange n’umurava byamuranze mu gihe amaze muri izo nshingano amwifuriza kubikomeza no kuzagira amahirwe mu kazi ke.
ACP Murangira kandi yahawe umudari mu rwego rwo kumushimira kuba yarabaye umuyobozi w’indashyikirwa witwa “Outstanding Leadership Award” mu rurimi rw’Icyongereza.
Bimwe mu bikorwa bya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo harimo kurinda abaturage b’abasivili, gukora amarondo yo gucunga umutekano, kurinda no guherekeza abayobozi bakuru no kongerera ubushobozi inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’ibigo bishinzwe kurinda umutekano.
Ni nayo kandi ireberera ibikorwa by’imitwe ya Polisi yoherejwe n’ibihugu bitandukanye mu muryango w’abibumbye n’ibya Polisi y’igihugu cya Sudani y’Epfo (SSNPS).
ACP Murangira yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo n’ubuyobozi bwa Polisi ya Loni muri icyo gihugu by’umwihariko ku mikoranire myiza n’inkunga bamuteye kugira ngo abashe kuzuza inshingano ze neza.
Yagize ati: “Rwabaye urugendo rwo gufasha abaturage ba Sudani y’Epfo kugira ejo hazaza heza binyuze mu kurengera abasivili no kubongerera ubushobozi. Ni inshingano zacu gufasha abaturage igihe hakenewe ubufasha kandi tugomba gukomeza kugendera muri icyo cyerekezo.”
Post comments (0)