Urubyiruko rurahamagarirwa kugira ubushake n’ubwitange mu bikorwa by’umuryango FPR-Inkotanyi
Byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, mu Nteko rusange z’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, mu tugari dutandukanye tugize ako karere.
Ni nyuma y’uko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu kagari ka Kanserege mu Murenge wa Kagarama, bagaragaje ikibazo cy’icyuho mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, kuko n’ubwo ari abanyamuryango, ariko byagiye bigaragara ko bataboneka, ahanini bigaterwa n’uko bahora bagenda, bitewe n’aho babonye akazi cyangwa ishuri, kandi ntibahite basimburwa muri ako kanya.
Chairman w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Kanserege, Bahizi Ben Kagarama, avuga ko n’ubwo hari ibidakorwa bagakwiye gukora, ariko bataba babyanze, ahubwo biterwa n’uko baba badahari, gusa ngo n’ikibazo kigenda kigaragara cyane.
Ati “Urubyiruko nibo Banyarwanda b’ejo, nibo Igihugu gitegurira, bakwiye kugira uruhare mu bikorwa kuko nibo bikorerwa, noneho na bo ejo nibo tuzasigira ubuyobozi, bizakorwa na nde niba bataboneka? Kuba aribo bafite iki gihugu imbere mu ntoki zabo, bari bakwiye kujya baboneka cyane, bakagira ubushake n’ubwitange, kugira ngo ibikorwa by’umuryango bigerweho, kandi ari bo bikorerwa”.
Uretse mu tugari tugize umurenge wa Kagarama, Inteko rusange yanabereye mu tugize Umurenge wa Gahanga, aho abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Nunga, batanze mituweli ku baturage 133, bafite ikibazo cy’amikoro macye.
Bamwe mu bishyuriwe mituweli, bashimiye igikorwa cy’indashikirwa cy’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.
Mwamina Iragena witegura kubyara mu minsi ya vuba, ashimira cyane abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamwishyuriye mituweri. Ati “Biranshimishije cyane, kuko umuryango ukidutekereza, kuko bidatuma umuntu atanga amafaranga menshi mu kwivuza ndabashimira cyane, nibakomereze aho, kuko ni igikorwa cy’urukundo. Imana ibahe umugisha”.
Akagari ka Nunga katanze umusanzu w’umuryango mu Murenge wa Gahanga
Penina Abatoni ni umuyobozi wungirije muri komite ngengamyitwarire y’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, asaba urubyiruko kugira ubushake n’ubwitange bwo gukorera umuryango, kuko Igihugu bakibonye kubera urubyiruko rwitanze rukamena amaraso.
Ati “Imbaraga z’umuryango zose ziri mu rubyiruko, nkavuga nti urubyiruko reka bagire ubwo bushake bwo gukorera umuryango, yumve ko n’ubwo afite ako kazi, ariko no kuba dufite umutekano, no kuba dufite aho dutuye, kuba dufite amahoro ari uko dufite umuryango”.
Akomeza agira ati “Turashaka rero imbaraga mu rubyiruko, tugiye kugenda inzu ku nzu kuganiriza urubyiruko, kugira ngo turusheho gukomeza kubakundisha umuryango, kandi buri wese yumve ko afite uruhare mu kugira icyo akorera Igihugu cye”.
Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga yasabye abanyamuryango kurushaho kwitabira ibikorwa by’umurynago
Mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, habarirwa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera ku bihumbi 200.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike, zavumbuye ububiko bw’intwaro n’amasasu byari byarahishwe n’inyeshyamba za Ansar Al Suna mu gace ka Mbau. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Akarere ka Mocimboa da praia. Urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibi birwanisho byahishwe muri ubwo bubiko n’inyeshyamba […]
Post comments (0)