Inkuru Nyamukuru

Nel Ngabo yavuze icyamutunguye muri Canada, ahishura kandi ko nta mukunzi afite

todayOctober 17, 2022 78

Background
share close

Rwangabo Byusa Nelson, usanzwe uzwi mu muziki w’u Rwanda nka Nel Ngabo akaba umwe mu bagezweho muri iki gihe, yatangaje ko yatunguwe no gusanga umuziki we muri Canada uzwi ku rwego rwo hejuru.

Ku wa 31 Kanama 2022, ni bwo Nel Ngabo aherekejwe na Ishimwe Clement uyobora inzu ya Kina Music isanzwe ireberera inyungu z’uyu muhanzi, berekeje muri Canada aho bari bagiye mu bikorwa bya muzika birimo n’ibitaramo bahakoreye.

Kuri ubu Nel Ngabo ugiye kumara hafi ibyumweru bibiri agarutse mu Rwanda, yavuze ko yatunguwe kandi akishimira uburyo abakunzi b’umuziki we batuye muri Canada bamwakiriye, ndetse no gusanga hafi indirimbo ze zose bazizi.

Nel Ngabo uherutse no gushyira hanze indirimbo nshya yise “DJ” yagize at “Nishimiye cyane uburyo banyakiriye neza, nanatangajwe no gusanga hafi indirimbo zanjye zose zizwi cyane”.

Nel Ngabo ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, ndetse aboneraho no kugira inama abahanzi bagenzi be gushyira imbaraga mu byo bakora kuko hanze y’u Rwanda, indirimbo nyarwanda zizwi kandi zikunzwe cyane.

Nel Ngabo nk’abandi bahanzi batandukanye na we yagarutse ku gahinda gakomeye yatewe n’urupfu rwa Yvan Buravan ugiye kumara amezi abiri yitabye Imana, ndetse bakaba bari barakoranye indirimbo bise “Keza”.

Yavuze ko icyamubabaje ari uko yitabye Imana bari muri gahunda yo gufata amashusho y’iyo ndirimbo, akomeza agira ati “Gusa Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira”.

Nel Ngabo yabajijwe niba afite umukunzi, abanza guseka agira ati “Sha nta mukunzi mfite rwose, ntabwo biracamo neza”.

Uyu musore ukorera umuziki we mu nzu ya Kina Music, isanzwe ibarizwamo abahanzi nka Knowless, Platini, Igor Mabano, Tom Close na Fireman bivugwa ko bakiriye vuba aha, yateguje abakunzi be kwitegura Album ye ya gatatu.

Yavuze kandi ko umwaka utaha azakora ibitaramo bizazenguruka Igihugu cyose mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi be.

Nel Ngabo igitaramo yakoze wenyine muri Canada, cyabereye mu mujyi wa Edmonton mbere y’uko ahurira na The Ben mu bitaramo bibiri byabereye mu Mijyi ya Quebec na Ottawa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Bagiye gushyira ubwiherero rusange ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushyira ubwiherero rusange ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ndetse bunahongerere umutekano kuko hasurwa n’abantu benshi, bakaba bavugaga ko hari ibitanoze. Ni inenge ikomeye ku basura ikiyaga cya Kivu bagaragaza, kuba babura ubwiherero bamwe bagahitamo kwibohorera mu mazi, naho abandi ntibashobore gutahana ibyo bajyanye ku mazi kubera ubujura bukorwa n’abana bato. Inkengero rusange z’ikiyaga cya Kivu zikoreshwa n’abasura Akarere ka Rubavu, zifite uburebure bwa […]

todayOctober 17, 2022 77

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%