Vin Diesel icyamamare mu gukina filime yahawe igihembo cy’umugab mwiza ku Isi ufite uruhara, asimbuye igikomangoma William wari umaze imyaka ibiri kuri uwo mwanya.
Vin Diesel niwe mugabo mwiza ku isi ufite uruhara
Ibi byatangajwe na SEO Agency Reboot ibarizwa mu Bwongereza ikaba isanzwe itegura ibijyanye no gutora umugabo mwiza ku Isi ufite uruhara.
Muri 2022, Vin Diesel niwe wafashe umwanya wa mbere n’amanota rusange 6.46 ku 10.
Icyamamare muri filime Fast & Furious yaje kuri uyu mwanya ahigitse ibindi byamamare birimo Pitbull na Prince William batwaye umwanya wa kane n’uwa gatanu mugihe Dwayne Johnson uzwi nka “The Rock” na Mike Tyson batwaye umwanya wa cyenda n’uwa cumi.
Prince William, niwe warumaze imyaka 2 ku mwanya w’umugabo Mwiza ku isi ufite uruhara
Umwanya wa Kabiri n’uwa gatatu, yegukanywe na Stanley Tucci ndetse Shemar Moore na bo basanzwe ari abakinnyi ba filime.
Igikomangoma William kubura umusatsi bisa nkaho bitigeze bimuhangayikisha cyane nk’uko yigeze kera kubiteraho urwenya.
Vin Diesel yatangaje ko yatunguwe no kuba yaratowe nk’umugabo mwiza ku Isi ufite uruhara, ndetse ko yishimiye guhagararira bagenzi be bafite uruhara.
The Rock yabaye uwa cyendaStanley Tucci, yabaye uwa kabiriicyamamare Jason Statham yabaye uwa gatandatu umukinnyi wa filime, Bruce Willis yaje ku mwanya wa karindwiicyamamare Mike Tyson, yabaye uwa cumi
Rwangabo Byusa Nelson, usanzwe uzwi mu muziki w’u Rwanda nka Nel Ngabo akaba umwe mu bagezweho muri iki gihe, yatangaje ko yatunguwe no gusanga umuziki we muri Canada uzwi ku rwego rwo hejuru. Ku wa 31 Kanama 2022, ni bwo Nel Ngabo aherekejwe na Ishimwe Clement uyobora inzu ya Kina Music isanzwe ireberera inyungu z’uyu muhanzi, berekeje muri Canada aho bari bagiye mu bikorwa bya muzika birimo n’ibitaramo bahakoreye. Kuri […]
Post comments (0)