Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, ku wa Mbere, tariki 17 Ukwakira, yafashe uwitwa Ayishakiye Claudine ufite imyaka 18 y’amavuko, nyuma yo kumusangana amafaranga y’u Rwanda 1,544,000 bicyekwa ko yibye umukoresha we, aho yakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Cyuve, akagari ka Kabeza, mu Mudugudu wa Kabeza.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko yafashwe nyuma y’uko umukoresha we ahamagaye avuga ko abuze amafaranga aho yari yayabitse ku mugoroba wo ku Cyumweru avuye ku kazi.
Yagize ati: “Umukoresha w’Ayishakiye usanzwe ukora ubucuruzi mu isanteri ya Gashangiro, yaduhamagaye avuga ko mu gitondo cyo ku wa Mbere, ubwo yari agiye kujya ku kazi yarebye mu gikapu cye, asanga haraburamo amafaranga, abaze ayari asigaye asanga havuyemo angana na 1,675,000 Frw, acyeka ko yibwe n’umukozi we wo mu rugo.”
Habayeho ibikorwa byo gusaka aho uyu mukozi yararaga, biza kugaragara ko hari amafaranga yari yahishe mu mwenda wa matola araraho no mu isakoshi ye, yose hamwe angana na Miliyoni 1 n’ibihumbi 544 Frw ahita atabwa muri yombi.”
Yagiriye inama abafite amafaranga menshi ko atari byiza kuyararana mu ngo, ko ahubwo baba bagomba kwihutira kuyajyana ku bigo by’imari n’amabanki mu rwego rwo gukumira kuba yakwibwa.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Cyuve kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha cy’ubujura mu gihe amafaranga yafatanywe yasubijwe nyirayo.
Ukraine yasabye abahanga b’umuryango w'abibumbye, ONU, gukora iperereza ryimbitse ku bice by’utudege tutagira abapilote (Drones), Ukraine yemeza ko Irani yagurishije ku Burusiya. Ukraine isobanura ko u Burusiya bwakoresheje utwo tudege mu kuminjagira ibisasu muri imwe mu Mijyi yayo. Ibindi birego bya Ukraine, birimo ko mu bucuruzi bw'utwo tudege ku Burusiya, Irani hari amategeko mpuzamahanga yirengagije. Ijwi ry’Amerika, ritangaza ko ibi byose biri mu ibarwa Ukraine yoherereje ukuriye akanama ka ONU […]
Post comments (0)