Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, iratangaza ko hari ibyagaragaye mu muco nyarwanda bibangamiye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bishingiye ku nkwano.
Pro-Femmes kimwe n’izindi nzego bagaragaza ko inkwano isigaye ari nk’ikiguzi, aho kuba ikimenyetso cy’ishimwe ry’umubeyeyi wareze neza umukobwa, bakaba bifuza ko habaho kuganira uko inkwano yasubira mu murongo w’umuco nyarwanda.
Presidente wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Dr. Gahongayire Liberate, asobanura ko umuco nyarwanda ari wo wategekaga umuhungu gukwa umukobwa, kandi kuba yakowe amategeko amurenganura uko ari kuko atari we wasabye kuvuka ari umukobwa cyangwa kuvukira mu Rwanda, kuko hari ibindi bihugu abakobwa batanga inkwano.
Avuga ko kugira ngo habeho ubwuzuzanye n’uburinganire ku nkwano hakwiye kuvaho amafaranga y’umurengera asigaye yakwa umusore, ahubwo hatangwa ibishoboka aho kubicurika ngo umukobwa abe ari we ujya gukwa, kuko na we yatanze inkano atemerewe guhohotera umugabo.
Agira ati “Kuko twisanze muri uwo muco, uko twakuzuzanya ni ukutaka umurengera kuko inkwano si ikiguzi ni ikimenyetso cy’abagiye gushyingira abana babo. Uyu munsi ni ukugarura umupira mu kibuga, ukibuka ko wa mukobwa wakoye kwari ukubahiriza za nshingano zo kugaragaza ko hari ibyo mwemeranyije kwinjirana mu muryango nta gahato”.
Avuga ko mu masezerano abagiye gushinga urugo bagirana hiyongeramo no gufatanya kubaka urugo, ku byo buri wese ashoboye kuzana kwinjiza mu muryango ari nabyo bigaragaza kuzuzanya buri wese akoze icyo akora n’iyo byaba bitanganya agaciro.
Avuga ko nka Pro Femmes atari bo bahindura umuco ahubwo uhindurwa n’abantu, nk’aho urugero umukwe ashobora gutura kwa Sebukwe kandi kera byari nk’ikizira, aho umukwe yaturaga kwa se.
Agira ati “Umuryango nyarwanda niwo wo kureba niba inkwano yavaho yanavaho hakarebwa icyayisimbura, icy’ingenzi ni ukumenya ko buri wese afite uburenganzira nk’ubw’undi, abatanga inka imwe, inka umunani cyangwa imodoka ibyo si ihame”.
Avuga ko n’ubundi mu miryango habaho umuranga, abagize imiryango bakajya baganira ku nkwano ikanavugwa hakanagenwa uzakoshwa, ku buryo n’iyo utayitangaga washoboraga kuyiregerwa no gutanga indongoranyo byararegerwaga, inkwano yaba yanditse ngo hagaragazwe ibihamya by’uko wakoye”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes, avuga ko kera inkwano yari ikimenyetso cy’ishimwe ry’ababyeyi, ko bareze neza umukobwa, ariko iyo bibaye amafaranga bihindura isura.
Avuga ko niba hari ibibangamiye umuco mu kugena inkwano bikwiye kuganirwaho, uko byagororwa kugira ngo hatagira ubangamirwa, kandi ko Abanyarwanda aribo bo gutanga ibisubizo ku bibazo babona bishingiye ku gutanga inkwano.
Agira ati “Kuba byarabaye amafaranga byahinduye isura, usanga abantu baharira ngo uduhaye makeya ngo umukobwa wacu yarize, umugabo na we yamara kuyatanga yagera mu rugo akajya avuga ko yamukoye bigatuma amutsikamira ngo ajye akora byose”.
Yongeraho ko nk’umubyeyi w’umugore wabyaye abakobwa nibagera igihe cyo gushinga ingo, we atazigera yita ku by’inkwano kuko uwo mukwe we azaba ari nk’umwana we, ahubwo abafasha bakiyubaka.
Agira ati “Uwo muhungu naba mufata nk’umwana wanjye, ahubwo nababaza icyo bafite bateganya ko cyazabateza imbere nkabunganira. Hari icyagombye kurebwaho kuko bitakijyanye n’umuco nk’uko byari byubakitse, ndumva hakwiye kuzabaho ko bisuzumwa byaba ngombwa inkwano ikavaho”.
Ku kijyanye n’abagabo basaba ko niba hariho ubwuzuzanye n’uburinganire, n’abakobwa bakwiye kujya bakwa abahungu, uwo muyobozi avuga ko bikunze kuvugwa ariko atari cyo cy’ingenzi, ariko hari n’uburyo bijya bikorwa aho abakobwa batanga amafaranga ngo babone abagabo.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, ku wa Mbere, tariki 17 Ukwakira, yafashe uwitwa Ayishakiye Claudine ufite imyaka 18 y’amavuko, nyuma yo kumusangana amafaranga y’u Rwanda 1,544,000 bicyekwa ko yibye umukoresha we, aho yakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Cyuve, akagari ka Kabeza, mu Mudugudu wa Kabeza. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko yafashwe nyuma y’uko […]
Post comments (0)