Sosiyete y’Igihugu yo gutwara abantu mu ndege, RwandAir iravuga ko guhera ku itariki 6 Ugushyingo 2022 izatangira gukorera ingendo hagati ya Kigali na London Heathrow nta handi ihagaze, muri gahunda yo gusubiza ibyifuzo by’abakiriya bayo.
Ubusanzwe abagenzi bajyaga i London baturutse i Kigali, mu myaka itanu ishize babanzaga guca i Brussels mu Bubiligi.
RwandAir yavuze ko ingendo hagati ya Kigali na London zizajya zikorwa kane mu cyumweru, mu gihe mbere hakorwaga ingendo eshatu mu cyumweru kandi nazo zikabanza guhagarara mu nzira.
Gahunda nshya y’ingendo za RwandAir zijya London ni buri wa Kabiri, kuwa Kane, kuwa Gatandatu no ku Cyumweru saa tanu n’igice z’ijoro (23:35pm), zikagera i London saa kumi n’ebyiri na 20 (06:20am) za mu gitondo.
Ingendo zigaruka ziva mu murwa mukuru w’u Bwongereza ni saa mbiri n’igice z’ijoro (20:30pm) buri wa mbere, kuwa Gatatu, kuwa Gatanu no ku Cyumweru, zikagera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali saa moya za mu gitondo (07:00).
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo yabwiye itangazamakuru ko bishimiye gutangiza ingendo zigana i London nta handi zihagaze, ndetse amatike ngo yamaze gushyirwa ku isoko bitewe n’ubwinshi bw’abakiriya bakomeje kubagana.
Mu minsi ishize RwandAir yegukanye igihembo ubugira kabiri nka sosiyete y’ubwokorezi bw’indege y’indashyikirwa muri Afurika. RwandAir kugeza ubu ikora ingendo mu bihugu 28 byo ku mugabane wa Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati, mu Burayi no muri Asia.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, iratangaza ko hari ibyagaragaye mu muco nyarwanda bibangamiye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bishingiye ku nkwano. Pro-Femmes isanga inkwano yaganirwaho ikaba yavaho cyangwa igasimbuzwa Pro-Femmes kimwe n’izindi nzego bagaragaza ko inkwano isigaye ari nk’ikiguzi, aho kuba ikimenyetso cy’ishimwe ry’umubeyeyi wareze neza umukobwa, bakaba bifuza ko habaho kuganira uko inkwano yasubira mu murongo w’umuco nyarwanda. Presidente wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Dr. Gahongayire Liberate, asobanura ko umuco nyarwanda ari wo […]
Post comments (0)