Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira abarwayi ba Ebola barembye barenga 30, n’abandi batarembye barenga 80.
Basuye santere ifite ubushobozi bwo kwita ku barwayi b’indwara z’ibyorezo
N’ubwo amakuru aturuka muri iyi Minisiteri avuga ko nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, ariko hakomeje imyitozo ndetse n’imyeteguro bitandukanye, bigamije gukangurira inzego z’ubuzima uburyo zakwitwara igihe icyorezo cyaba kihageze.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aheruka kugirana n’abanyamakuru tariki 13 Ukwakira 2022 mu Karere ka Bugesera, ubwo yasuraga ibitaro bya Nyamata, by’umwihariko serivisi yihariye yita ku barwayi bafite indwara zandura, yavuze ko ari santere (Center) yubatswe mu gihe hari abarwaye Covid-19 benshi barembye, gusa ngo ni santere yateganyirijwe kwita ku barwayi bose b’indwara z’ibyorezo uko zije. Ari na yo mpamvu ubu irimo gutegurirwa kwakira abarwayi ba Ebola, mu gihe baramuka bagaragaye mu Rwanda.
Dr. Ngamije yagize ati “Tuyiteganyirije kwakira abarwayi bose bazaba bagaragaye mu Mujyi wa Kigali, tubazana hano. Dufite ubushobozi bwo kwakira abarwayi b’indembe basaga 30, ariko abatarembye dushobora kugeza ku barwayi 80. Ibikoresho byose birahari, abakozi bari mu myanya, imiti, ibikenewe byose, uretse utuntu duke turimo kurangiza, tujyanye no kwita ku bapfuye (baramutse bapfuye), uko bikwiye kugenda, ariko igihe cyose hagaragara umuntu urwaye Ebola twamwakira tukamuvura”.
Minisitiri Dr. Daniel Ngamije avuga ko mu Rwanda haramutse habonetse umurwayi wa Ebola yakwitabwaho uko bikwiye
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko n’ubwo Ebola itaragaragara mu Rwanda, ariko kuba iri mu bihugu byo mu Karere, ari yo mpamvu nyamukuru u Rwanda nk’Igihugu gituranyi, kigomba kwitegura guhangana na yo, igihe cyose yaramuka ihageze.
Ati “Ntabwo Ebola iragera mu Gihugu, yego iri mu Karere, kandi ni ibihugu duhahirana, birumvikana ko dufite inshingano zo kwitegura mu buryo bushoboka bwose, no gufata n’izindi ngamba zo gukumira ko icyo cyorezo cyava aho kiri kikaza mu gihugu cyacu. Ibyo birakorwa ari ku mipaka y’ubutaka ndetse no ku kibuga cy’indege cya Kigali, na ho twamaze gufata ingamba zo kwirinda, ku buryo uturutse mu gihugu kirimo abarwayi ba Ebola, dufite uko dushaka ibimenyetso by’ibanze, tukabakurikirana by’umwihariko, kugira ngo batinjirana ubwo burwayi”.
Bamwe mu baturage, bavuga ko bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibyorezo, ku buryo ingamba bifashishaga birinda Covid-19, zirimo gukaraba neza mu ntoki bakizikomeyeho, mu rwego rwo kwirinda Ebola.
Nyirahabihamana Françoise wo mu Karere ka Bugesera, avuga ko icyorezo cya Ebola bakizi, kandi bajya bumva ko ari indwara yica cyane, ku buryo barimo kugerageza kuyirinda.
Ati “Turimo kugerageza kuyirinda cyane, kuko ari icyorezo gikarishye kurusha Covid-19, turimo kugerageza gukaraba intoki, nka zimwe mu ngamba twakoreshaga twirinda Covid-19, kuko ari indwara twumvise ko yica cyane, uwo igezeho ntabwo ijya imusiga amahoro, ikintu turimo kurwana na cyo, ni ukugira ngo batazongera kutugumisha mu rugo kubera Ebola”.
Ebola yandurira mu matembabuzi ava mu mubiri, ku buryo ishobora gukwirakwira mu gihe umuntu akoze ku wanduye, cyangwa guhererekanya ibintu byagiyeho ubwandu.
Uwanduye Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agahitwa, akaruka cyane kandi kenshi, hakiyongeraho ibimenyetso byo kuribwa mu nda, no kuva amaraso ahantu hose, hari umwenge ku mubiri.
Ibi bikoresho biri ku rwego rwo hejuru bishobora kwifashishwa havurwa abarwayiIbyuma byo kongerera abarwayi umwukaHamwe mu hashobora kwakirirwa indembeHari n’ahantu hateganyirijwe ababyeyi batwite bashobora kubyarira igihe bazanywe bafite icyorezoHarimo ahantu (salle) hatandukanye hagendewe kwakira abantu bari mu byiciro bitandukanyeIri vuriro riherereye ahirengeye ku buryo nta kindi kihakoreraAhakarabirwa mu ntoki na ho harateganyijwe
Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, atangaza ko nta muntu ugomba kumukumira gukoresha urubuga rwe rwa Twitter, kuko ari umuntu mukuru ugomba kwifatira ibyemezo. Gen Muhoozi Kainerugaba Mu butumwa yashyize ahagaragara abunyije kuri Twitter yagize ati “Numvise ko hari abanyamakuru bo muri kenya babwiye papa ko agomba kumpagarikira Twitter, ibi ni ukwiganirira, ndi mu kuru kandi nta muntu ugomba ku nkumira ku kintu na kimwe”. Ibi Gen […]
Post comments (0)