Ariel Uwayezu uzwi cyane ku izina rya Ariel Wayz yatangaje ko azataramira mu Burundi mu gitaramo giteganijwe ku ya 29 Ukwakira, i Bujumbura.
Ariel Wayz bwa mbere agiye gutaramira mu Burundi
Iki nicyo gikorwa cye cya mbere mu muziki agiye gukorera muri iki gihugu.
Ariel, uherutse kurokoka impanuka y’imodoka, yongeye kugaragaza ko ari umuhanzi ukomeje kuzamuka neza mu Rwanda, nyuma y’igitaramo aherutse gutumirwamo cyo gususurutsa abitabiriye inama ya Youth Connekt mu mpera z’icyumweru gishize kuri Intare Arena, aho yari kumwe na Bruce Melodie, Chris Eazy, Jah Playzah ndetse Patoranking.
Uyu mukobwa wakoze indirimbo yamamaye cyane ‘Away’, aganira na The New Times, yavuze ko yiteguye kuririmbira abafana be bo mu Burundi nyuma yigihe kinini buri uko akoze indirimbo bamwereka ko bazikunze cyane.
Ariel yagize ati: “Nishimiye rwose kuririmbira bwa mbere mu Burundi.”
Post comments (0)