Inkuru Nyamukuru

GASABO: Yafashwe acyekwaho kwiba amafaranga Koperative yakoreraga

todayOctober 20, 2022 44

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gasabo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 119 yari yibwe, hafatwa umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kugira uruhare mu kwiba ayo mafaranga.

Uwafashwe ni uwitwa Hakizimana Eric, wafatiwe mu mudugudu wa Musango, Akagari ka Kabuga I, mu Murenge wa Rusororo ubwo yari arimo asubira iwe mu rugo mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 17 rishyira ku wa Kabiri tariki 18 Ukwakira, ahagana saa sita z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Hakizimana wari umwe mu bakozi bo muri Koperative yibwemo ayo mafaranga, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuzamu waho.

Yagize ati: “Twakiriye amakuru yatanzwe n’umuzamu avuga ko hari umugabo basanzwe baziranye wamusanze ku kazi k’izamu ahakorera Koperative ikora ikanacuruza inkweto yari abereye umukozi. Mu kumuganiriza yaje kumutuma mu rugo kumuzanira agakoresho ko kurahura umuriro wa telefoni (Chargeur), nibwo yagendaga agiye kuyimuzanira, agarutse asanga ingufuri y’urugi rwo ku marembo n’urwo ku biro ahabikwaga amafaranga zishwe imiryango irangaye.”

Yakomeje agira ati: “Yihutiye kubimenyesha ubuyobozi bwa Koperative nabwo buhamagara Polisi, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha afatirwa mu nzira arimo ataha iwe mu rugo ruherereye muri uriya mudugudu wa Musango, bamusatse bamusangana ibihumbi 119 Frw.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko ari ayo yakuye mu kabati ko mu biro byo muri Koperative yari yarahawemo akazi ko gukora bubyizi nyuma yo kwica inzugi.

CIP Twajamahoro yashimiye umuzamu wihutiye gutangira amakuru ku gihe, byatumye aya mafaranga aboneka n’uwayatwaye akabasha gufatwa.

Yongeye kwibutsa abantu bakira amafaranga menshi cyane cyane abakora ubucuruzi kwirinda kujya bayabika mu ngo zabo no mu biro ahubwo bakihutira kuyabitsa mu bigo by’imari n’amabanki kugira ngo bakumire ko yibwa.

Yaburiye kandi abagifite ingeso yo kwiba kubicikaho bagakura amaboko mu mifuka bagakora bagamije kwiteza imbere bakirinda gufungwa bitari ngombwa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Rusororo, kugira ngo hakomeze iperereza, naho amafaranga yafatanywe asubizwa ba nyirayo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahawe moto ziborohereza akazi

Amakoperative 15 akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yiganjemo ay’abagore mu Karere ka Rubavu, yashyikirijwe inkunga ya za moto z'amapine atatu zizwi nka ‘Rifan', zibafasha kwambutsa ibicuruzwa byinshi. Bishimiye inkunga bahawe Rifan imwe ifite agaciro ka miliyoni 3.8Frw, buri koperative ikaba yahawe motowe, zikazajya zikoreshwa mu kwambutsa ibicuruzwa byinshi, birinde abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka guhora mu nzira. Dr. Ngabitsinze Jean Chryostome, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda washyikirije izo moto abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka, […]

todayOctober 20, 2022 91

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%