Inkuru Nyamukuru

Gen Muhoozi yasezeranyije urubyiruko rwa Uganda inzu y’imyidagaduro imeze nka BK Arena

todayOctober 20, 2022 56

Background
share close

General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, yasezeranyije urubyiruko rwo muri Uganda ko mu gihe cya vuba bazubakirea inzu ikomeye y’imikino n’imyidagaduro imeze nka BK Arena yubatse i Kigali mu Rwanda.

Gen Muhoozi ibi yabitangaje ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, mu butumwa yashyize kuri Twitter, nyuma yo gusoza uruzi uruzinduko rwe rwihariye yagiriye mu Rwanda kuva ku wa gatandatu tariki 15 Ukwakira.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Muhoozi yashyizeho amafoto abiri ya BK Arena, ayaherekeza amagambo agira ati: ”Iri ni isezerano ku rubyiruko rwacu! Turashaka inzu y’imikino muri Uganda vuba bishoboka! Izaba ari mwe mu gatangaza muri Africa y’i Burasirazuba kandi bizabaho nta gushidikanya.”

Imwe mu mafoto Gen Muhoozi yashyize kuri Twitter

Gen Kainerugaba ubwo yaherukaga kugirira uruzinduko i Kigali muri Werurwe 2022 yasuye BK Arena, atambagizwa ibice biyigize ndetse anagaragara mu mashusho atera umupira wa Basketball mu gakangara.

Gen Muhoozi ubwo yasuraga inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena

Mu mwaka wa 2019 nibwo iyi nyubako y’imikino yatangiye yitwa “Kigali Arena” yatashywe ku mugaragaro, aho intego zayo ari ukwakira amarushanwa atandukanye akinirwa mu nzu (indoor games), inama ndetse n’ibitaramo bitandukanye.

BK Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 bicaye neza, kuva iyi nyubako yatahwa ku mugaragaro yagiye yakira cyane cyane imikino, Inama mpuzamahanga zitandukanye ndetse n’ibitaramo bikomeye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye abarimu 154 b’Abanya-Zimbabwe

Itsinda rya mbere ry’abarimu 154 b’Abanya-Zimbabwe batsinze ibizamini by’akazi ko kwigisha mu Rwanda, bageze mu gihugu ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022. Bishimiye kuza mu Rwanda Gahunda yo gutanga ibizamini kuri abo barimu yatangiye muri Kanama 2022, ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’abayobozi bo mu bihugu byombi. Abo barimu baje nyuma y’uruzinduko intumwa z’u Rwanda zagiriye i Harare muri Zimbabwe, ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, […]

todayOctober 20, 2022 48

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%