Inkuru Nyamukuru

U Bwongereza: Liz Truss abaye Minisitiri w’Intebe mu mateka weguye nyuma y’igihe gito atowe

todayOctober 20, 2022 80

Background
share close

Liz Truss wari Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza, yasezeye kuri uwo mwanya nyuma y’iminsi itarenga 45, ni ukuvuga ibyumweru bibarirwa muri bitandatu, yari amaze kuri izo nshingano.

Liz Truss ubwo yatangazaga ubwegure bwe

Liz Truss wari n’umuyobozi w’ishyaka ry’aba Conservative yeguye no ku buyobozi bw’iryo shyaka, dore ko umuyobozi waryo ari na we ugomba kuyobora Guverinoma.

Liz Truss yavuze ko yeguye kuko abona nta bushobozi afite bwo kuyobora muri manda yatorewe.

Ibi birashimangira abakomeje kumunenga basaba ko yakwegura kuko yasubiye inyuma ku migambi yari yatangaje ubwo yitamamazaga.

Abakomeje kunenga uyu Mudamu, bashingiye ku bibazo igihugu kiri kunyuramo by’ubukungu na politiki birimo kugabanya imisoro ku bifite, icyemezo kitanyuze na gato Abongereza.

Mu ijambo yavugiye Downing Street (ibiro bya Minisitiri w’Intebe), Truss yagize ati: “Ndemera ko ntashobora kugera ku byo nashyize imbere kugirango ntorwe n’ishyaka rya Conservative.”

Madame Truss yavuze ko azaguma muri uwo mwanya kugeza ubwo uzamusimbura ku mwanya w’umuyobozi w’ishyaka azaba amaze gutorwa, akaba ari nawe uzahita agirwa Minisitiri w’Intebe n’umwami Charles III.

Madame Truss, abaye Minisitiri w’Intebe umaze igihe gito kuri uwo mwanya mu mateka y’u Bwongereza.

Biteganyijwe ko uzamusimbura azatorwa ku wa gatanu w’icyumweru gitaha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ariel Wayz bwa mbere agiye gukorera igitaramo mu Burundi

Ariel Uwayezu uzwi cyane ku izina rya Ariel Wayz yatangaje ko azataramira mu Burundi mu gitaramo giteganijwe ku ya 29 Ukwakira, i Bujumbura. Ariel Wayz bwa mbere agiye gutaramira mu Burundi Iki nicyo gikorwa cye cya mbere mu muziki agiye gukorera muri iki gihugu. Ariel, uherutse kurokoka impanuka y'imodoka, yongeye kugaragaza ko ari umuhanzi ukomeje kuzamuka neza mu Rwanda, nyuma y'igitaramo aherutse gutumirwamo cyo gususurutsa abitabiriye inama ya Youth Connekt […]

todayOctober 20, 2022 295

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%