Inkuru Nyamukuru

Ukraine: Abaturage benshi bifuza ko Intambara ikomeza kugeza habonetse Intsinzi

todayOctober 20, 2022 42

Background
share close

Abaturage ba Ukraine bangana na 70% bifuza ko intambara ya Ukraine n’u Burusiya ikomeza kugeza igihe igihugu cyabo cyegukanye intsinzi.

Iyo mibare yavuye mu ibarura ryakozwe rigamije kumenya icyo abaturage ba Ukraine bavuga ku ntambara igihugu cyabo kimazemo iminsi n’u Burusiya. Iryo barura ryakozwe mu kwezi gushize kwa Nzeri.

Imibare yagiye ahagaragara yerekana ko 91% y’abaturage ba Ukraine bifuza ko intsinzi yabo yahita ikurikirwa no kwisubiza uturere u Burusiya bwambuye Ukraine, turimo na Crimea.

Ibyavuye muri iryo barura, bije bisa nk’ibyunganira ibyo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yavuze yumvikanisha ko atiteze guca mu nzira y’ibiganiro kugirango intambara n’u Burusiya ihoshwe, igihe cyose Vladimir Putin azaba akiri Perezida w’u Burusiya.

Ikindi cyari kigamijwe muri iri barura kwari ukumenya urugero abaturage ba Ukraine babayeho bishimye. Abasubije bavuze ko babayeho nabi cyane, icyizere cyo kuzongera kubaho mu byishimo bakabibona mu myaka itanu iri imbere.

Babajijwe kandi amanota bashobora guha Ubuyobozi bwa Amerika, u Budage, u Bushinwa n’u Burusiya.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko abashimye ubuyobozi bw’u Burusiya ari 0,5%, abashimye ubw’u Bushinwa ni 14% (Baragabanutse kuko mu 2021 bari ku bice 36%), U Budage bushimagizwa n’abaturage ba Ukraine kuri 46%, mu gihe mu mwaka ushoze bwari kuri 48%, Amerika nayo abaturage ba Ukraine bayihaye 66%, mu gihe mu mwaka ushize yari yabonye 37%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gen Muhoozi yasezeranyije urubyiruko rwa Uganda inzu y’imyidagaduro imeze nka BK Arena

General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, yasezeranyije urubyiruko rwo muri Uganda ko mu gihe cya vuba bazubakirea inzu ikomeye y'imikino n'imyidagaduro imeze nka BK Arena yubatse i Kigali mu Rwanda. Gen Muhoozi ibi yabitangaje ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, mu butumwa yashyize kuri Twitter, nyuma yo gusoza uruzi uruzinduko rwe rwihariye yagiriye mu Rwanda kuva ku wa gatandatu tariki 15 Ukwakira. Ku rukuta […]

todayOctober 20, 2022 56

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%