Day: October 21, 2022

6 Results / Page 1 of 1

Background

Inkuru Nyamukuru

Wizkid mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, Wizkid na Jada Pollock, usanzwe ari n’umujyanama we basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ko bari mu byishimo bidasanzwe byo kwibaruka umwana wa kabiri. Ayodeji Ibrahim Balogun, uzwi nka Wizkid w’imyaka 32, asanzwe afitanye undi mwana na Jada Pollock, usanzwe ureberera inyungu z'uyu muhanzi. Aya makuru y'umwana Wizkid aheruka kwibaruka, yamenyekanye binyuze kuri Jada Pollock, ubwo yashyiraga ifoto ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza ari kumwe n’abana babiri […]

todayOctober 21, 2022 39

Inkuru Nyamukuru

Dj Pius na Mike Kayihura bagiye gukorera igitaramo mu Bubiligi

Abahanzi Nyarwanda, Dj Pius na Mike Kayihura bategerejwe mu gitaramo bazahuriramo mu Bubiligi, aho bazataramira Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu n'abakunzi b'umuziki muri rusange. Dj Pius Sosiyete y'abanyarwanda itegura ibitaramo isanzwe ikorera mu Bubiligi "Team Production" kugeza ubu niyo irimo gutegura iki gitaramo kugirango kizagende neza. Aba bahanzi nabo bakomeje imyiteguro aho bahamya ko bazasigira abakunzi babo ibihe batazibagirwa. Dj Pius avuga ko yamaze no kuvugana niyo sosiyete mu rwego […]

todayOctober 21, 2022 90

Inkuru Nyamukuru

Sudani: Mu minsi ibiri abantu 150 baguye mu makimbirane y’amoko

Abahitanywe n’amakimbirane y'amoko n’imiryango ashingiye ku butaka muri Sudani y’epfo yongeye kwaduka ku wa gatatu n’ejo kuwa kane muri icyo gihugu bageze ku 150. Muri abo, harimo abana, abagore n’abageze mu za bukuru. Abakomerekeye muri ayo makimbirane bagera kuri 86. Benshi mu bakomeretse barimo abafise ibikomere byatewe n’amazu barimo yatwitswe. Ishami rya ONU muri Sudani ryatanze iyo mibare, rivuga ko ibi bintu bihangayikishije. Ryahamagariye abayobozi ba Sudani y’epfo kuja mu […]

todayOctober 21, 2022 41

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa GiveDirectly

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Rory Stewart, Umuyobozi w’Umuryango GiveDirectly. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru byatangaje ko Perezida Kagame na Stewart, bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubufatanye bugana ku mibereho n’ubukungu. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yaherekeje itsinda ryari riyobowe na Rory Stewart. GiveDirectly ni umuryango mpuzamahanga ukomoka muri Leta Zunze Ubukwe za Amerika, mu Rwanda […]

todayOctober 21, 2022 69

Inkuru Nyamukuru

Abadepite bemeje itegeko ryemerera abantu gutanga ibice by’umubiri mu buvuzi

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu n’uturemangingo. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel NgamijeNi ibyatangajwe ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, aho ibi bikozwe mu rwego rwo gufasha abarwayi bajyaga mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo, ko bazajya bazibonera imbere mu gihugu. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije watangaje uyu mushinga mu Nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yavuze […]

todayOctober 21, 2022 73

Inkuru Nyamukuru

RUSIZI: Yafatanywe udupfunyika 5600 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafatiye mu karere ka Rusizi umugabo witwa Uhoraningoga Methode w’imyaka 43 y’amavuko, wari ufite udupfunyika tw’urumogi 5,600 yari agiye gukwirakwiza mu baturage. Yafatiwe mu mudugudu wa Kamuhirwa, mu Kagari ka Kamurera, mu murenge wa Kamembe, ahagana saa Saba n’igice zo ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi […]

todayOctober 21, 2022 46

0%