Inkuru Nyamukuru

Dj Pius na Mike Kayihura bagiye gukorera igitaramo mu Bubiligi

todayOctober 21, 2022 90

Background
share close

Abahanzi Nyarwanda, Dj Pius na Mike Kayihura bategerejwe mu gitaramo bazahuriramo mu Bubiligi, aho bazataramira Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Dj Pius

Sosiyete y’abanyarwanda itegura ibitaramo isanzwe ikorera mu Bubiligi “Team Production” kugeza ubu niyo irimo gutegura iki gitaramo kugirango kizagende neza. Aba bahanzi nabo bakomeje imyiteguro aho bahamya ko bazasigira abakunzi babo ibihe batazibagirwa.

Dj Pius avuga ko yamaze no kuvugana niyo sosiyete mu rwego rwo kugirango amenye niba ibintu byose biri kumurongo.

Biteganijwe ko Dj na Mike Kayihura bazahaguruka berekeza i Buruxelles ku ya 3 Ugushyingo, iminsi ibiri gusa mbere y’igitaramo.

Mike Kayihura ategerejwe mu Bubiligi

Dj Pius yabwiye aganira na The New Times ko we na mugenzi we bamaze iminsi bitegura icyo gitaramo aho bazaririmbira abakunzi babo umuziki mwiza wa live.

Ati: “Imyiteguro iragenda neza kandi twiteguye guha abantu bacu bo mu Bubiligi umuziki mwiza. Turimo gutegura ibintu byose kugirango twizere ko tuzakora igitaramo cyiza. Twizeye ko abakunzi bacu bari hariya bazagira ijoro ry’agatangaza bazahora bibuka.”

Aba bombi bazahaguruka mu Rwanda baherekejwe na shadia mbabazi, wamamaye ku mbuga nkoranyamba nka Shaddyboo, ari na we uzayobora icyo gitaramo, mugihe Dj princess Flor, umunyarwandakazi usanzwe ubarizwa mu Bubiligi azaba avanga umuziki muri icyo gitaramo.

Iki gitaramo giteganyijwe tariki 5Ugushyingo 2022, itike ikaba igura ama- Euro 30.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani: Mu minsi ibiri abantu 150 baguye mu makimbirane y’amoko

Abahitanywe n’amakimbirane y'amoko n’imiryango ashingiye ku butaka muri Sudani y’epfo yongeye kwaduka ku wa gatatu n’ejo kuwa kane muri icyo gihugu bageze ku 150. Muri abo, harimo abana, abagore n’abageze mu za bukuru. Abakomerekeye muri ayo makimbirane bagera kuri 86. Benshi mu bakomeretse barimo abafise ibikomere byatewe n’amazu barimo yatwitswe. Ishami rya ONU muri Sudani ryatanze iyo mibare, rivuga ko ibi bintu bihangayikishije. Ryahamagariye abayobozi ba Sudani y’epfo kuja mu […]

todayOctober 21, 2022 41

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%