Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa GiveDirectly

todayOctober 21, 2022 71

Background
share close

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Rory Stewart, Umuyobozi w’Umuryango GiveDirectly.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru byatangaje ko Perezida Kagame na Stewart, bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubufatanye bugana ku mibereho n’ubukungu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yaherekeje itsinda ryari riyobowe na Rory Stewart.

GiveDirectly ni umuryango mpuzamahanga ukomoka muri Leta Zunze Ubukwe za Amerika, mu Rwanda ukaba uhamaze imyaka 5.

Ukorera mu Turere 17 two mu Rwanda, umaze kandi gutanga amafaranga y’inkunga ku miryango irenga 170,000 aho ifashwa kugira ngo yivane mu bukene, buri muryango uri mu yigomba guhabwa inkunga ukaba ugenerwa Amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 800.

Roderick James Nugent Stewart ni Umwongereza w’umwarimu muri kaminuza, umudipolomate, umwanditsi, umunyamakuru, wahoze ari umusirikare, umunyepolitiki n’ibindi.

Uyu muryango yashinze ukorera muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu birimo Uganda, u Rwanda na Kenya aho ufasha imiryango ibayeho mu bukene bukabije ukabaha amafaranga y’ubuntu binyuze kuri telefone.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abadepite bemeje itegeko ryemerera abantu gutanga ibice by’umubiri mu buvuzi

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu n’uturemangingo. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel NgamijeNi ibyatangajwe ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, aho ibi bikozwe mu rwego rwo gufasha abarwayi bajyaga mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo, ko bazajya bazibonera imbere mu gihugu. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije watangaje uyu mushinga mu Nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yavuze […]

todayOctober 21, 2022 76

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%