Inkuru Nyamukuru

Wizkid mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

todayOctober 21, 2022 39

Background
share close

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Wizkid na Jada Pollock, usanzwe ari n’umujyanama we basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ko bari mu byishimo bidasanzwe byo kwibaruka umwana wa kabiri.

Ayodeji Ibrahim Balogun, uzwi nka Wizkid w’imyaka 32, asanzwe afitanye undi mwana na Jada Pollock, usanzwe ureberera inyungu z’uyu muhanzi.

Aya makuru y’umwana Wizkid aheruka kwibaruka, yamenyekanye binyuze kuri Jada Pollock, ubwo yashyiraga ifoto ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza ari kumwe n’abana babiri ashimira Imana ku munsi w’isabukuru y’amavuko y’imyaka ye y’imyaka 39.

Kugeza ubu uyu mwana wa kabiri utaramenyekana amazina aje asanga imfura yabo Zion Ayo-Balogun w’imyaka bibarutse mu 2017.

Jada Pallock si we mugore wenyine umaze kubyarana na Wizkid, kuko yiyongereye ku barimo Shola-Ogudu babyaranye umuhungu mu 2010 na Binta-Diallo bafitanye umwana w’umuhungu wavutse mu 2016.

Ibinyamakuru byo muri Nigeria bitangaza ko Jada Pollock yatangiye kugira ibikorwa akorana na Wizkid mu 2015. Mugihe urukundo rwabo rwatangiye kunugwanugwa mu 2017 nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe kuri Saint Valentin ndetse uyu mugore asa n’utwite.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dj Pius na Mike Kayihura bagiye gukorera igitaramo mu Bubiligi

Abahanzi Nyarwanda, Dj Pius na Mike Kayihura bategerejwe mu gitaramo bazahuriramo mu Bubiligi, aho bazataramira Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu n'abakunzi b'umuziki muri rusange. Dj Pius Sosiyete y'abanyarwanda itegura ibitaramo isanzwe ikorera mu Bubiligi "Team Production" kugeza ubu niyo irimo gutegura iki gitaramo kugirango kizagende neza. Aba bahanzi nabo bakomeje imyiteguro aho bahamya ko bazasigira abakunzi babo ibihe batazibagirwa. Dj Pius avuga ko yamaze no kuvugana niyo sosiyete mu rwego […]

todayOctober 21, 2022 90

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%