Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Umuryango wita ku bimukira

todayOctober 22, 2022 62

Background
share close

Perezida Paul Kagame, ku wa gatanu tariki 21 Ukwakira 2022, yagiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru w’Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira, António Vitorino.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Antonio, bagiranye byibanze ku bufatanye mu kurwanya icuruzwa ry’abantu n’izindi ngingo zitandukanye.

Mu nama ya karindwi y’Ihuriro Nyafurika ku Bimukira n’Impunzi, (PAFOM) yaberaga i Kigali muri uku kwezi k’Ukwakira, yemerejwemo ko u Rwanda arirwo rugiye kuyobora iryo huriro mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Muri iyo Manda, u Rwanda ruzashyira imbaraga mu gushaka icyafasha Afurika kugabanya ibibazo by’abaturage bayo bajya gushakira ubuzima bwiza i Burayi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Shakilla Umutoni Kazimbaya yavuze ko inshingano z’u Rwanda nk’igihugu kigiye kuyobora iri huriro ari ukugenzura ko imyanzuro izafatirwa muri iyi nama ishyirwa mu bikorwa no gushaka ibindi bishya byafasha mu kurwanya ikibazo cy’Abimukira n’abajya gusaba ubuhunzi mu bihugu byo hanze ya Afurika.

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira utangaza ko kuva uyu mwaka watangira abimukira 224 bamaze gupfa barohamye bashaka kujya i Burayi mu gihe abandi basaga 800 bo baburiwe irengero.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Hasojwe amahugurwa y’Abapolisi ku kubungabunga amahoro

Ku wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira, abarimu b'abapolisikazi 24 basoje amahugurwa yerekeranye no kubungabunga amahoro yaberaga mu kigo cy'amahugurwa cya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Ni amahugurwa y'iminsi itanu yitabiriwe n'abapolisi baturutse mu bihugu 7 bihuriye mu muryango w'akarere k'Afurika y'Iburasirazuba, umutwe w'ingabo n'abapolisi bahora biteguye gutabara aho rukomeye (EASF), birimo u Burundi, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudan, Uganda n' u Rwanda rwabakiriye. Ni amahugurwa yo kuri […]

todayOctober 22, 2022 41

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%