Inkuru Nyamukuru

Imvura muri izi mpera z’Ukwakira izakomeza kuba nke – Meteo Rwanda

todayOctober 23, 2022 121

Background
share close

Iteganyagihe ryo kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2022 rigaragaraza ko imvura izagwa mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira izaba nkeya cyane.

Ikarita igaragaza uko imvura izagwa

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira 2022 kuva tariki ya 21 kugeza taliki ya 31 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 70. Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 niyo nyinshi iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu bice by’uturere twa Nyamasheke, Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera. Imvura iri hagati ya milimetero 0 na 20 niyo nkeya iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Intara y’Amajyepfo, mu bice by’uturere twa Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza na Gatsibo.

Imvura izakomeza kugwa mu bice bimwe na bimwe ntigere hose icyarimwe cyangwa ngo igwe ku buryo bungana muri buri karere. Hari ibice biteganyijwemo gukomeza kugwamo imvura nkeya.

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo n’Intara y’Iburasirazuba, naho mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Iburengerazuba, imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe ihagwa.

Ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 70. Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri n’iminsi itandatu. Amataliki ateganyijwemo imvura akaba ari taliki ya 21, 22 no kuva taliki ya 25 kugeza mu mpera z’ukwezi mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Iburengerazuba, mu gihe ahenshi mu mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo niy’Iburasirazuba amataliki ateganyijwemo imvura ari 21 no kuva taliki ya 27 kugeza mu mpera z’ukwezi.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku byoko by’imvura byo mu karere cyane cyane ikiyaga cya Vigitoriya n’ishyamba rya Congo bizunganirwa n’imiterere ya buri hantu.

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda niwo uteganyijwe mu gihugu. Umuyaga mwinshi uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe mu bice bimwe bw’uturere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi. Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye by’igihugu.

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30 mu Rwanda. Mu bice byinshi by’Uturere tw’Umujyi wa Kigali, Amajyepfo n’Uburasirazuba mu Ntara y’Iburasirazuba, uburasirazuba bw’Intara y’Amajyepfo no mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi niho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30.

Mu bice by’amajyaruguru y’Uturere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera niho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22. Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira.

Ingaruka ziteganyijwe zituruka ku mvura nke harimo kubura amazi no kuma kw’ibihingwa ndetse n’izindi ziteganyijwe aho imvura itaguye neza mu bice byabanje kandi biteganyijwemo ko imvura izakomeza kuba nke.

Ingamba zo kubungabunga ibihingwa n’indi mirimo iri muri ibyo bice ikenera amazi zakoreshwa mu kunganira imvura nke ihateganyijwe. Ingaruka ziterwa n’umuyaga mwinshi nko gutwarwa kw’ibisenge by’inzu bitaziritse neza, kugwa kw’amashami n’amababi y’ibiti, n’izindi ngaruka zituruka ku mvura nk’urububa zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu.

Meteo Rwanda iragira inama abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo guhangana no gukumira ibiza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

NYABIHU: Yafashwe atwaye mu modoka udupfunyika 3892 tw’urumogi

Polisi y’u Rwaanda ifatanyije n’abaturage mu karere ka Nyabihu, ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ukwakira, yafatanye umugore witwa Ingabire Yamfashije ufite imyaka 36 y’amavuko, udupfunyika tw’urumogi 3892 bakunze kwita bule ubwo yari arushyiriye abakiriya mu Karere ka Musanze. Yafatiwe mu mudugudu wa Kageri, akagari ka Kora, mu murenge wa Jenda, ahagana saa saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo ari mu modoka yavaga mu mujyi wa Rubavu yerekeza i Musanze. […]

todayOctober 23, 2022 212

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%