Mu gihe Perezida Paul Kagame yizihiza isabukuru y’imyaka 65 y’amavuko kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.
Yabinyujije mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Twitter, bwaherekejwe n’ifoto ibagaragaza bombi bakata umugati. Ni ubutumwa bwiganjemo gushimira no kuvuga ibigwi Perezida Paul Kagame.
Yagize ati “Buri gihe bimbera umugisha kwizihiza isabukuru yawe y’amavuko Paul Kagame, Isabukuru muyobozi mwiza, Umubyeyi, sekuru w’abuzukuru bacu, ukaba n’umugabo wanjye. Imyaka 65 ni intera ikomeye ugezeho (milestone). Sinzahwema kukuvuga ibigwi ku muryango twahawe, uri impano idasanzwe kuri twe twese!”
Perezida Paul Kagame na we aherutse kwifuriza isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame wavutse ku itariki ya 10 Kanama 1962, ubu akaba afite imyaka 60 y’amavuko.
Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, icyo gihe, yagize ati: “Isabukuru nziza cyane Jeannette! Imyaka 60 ni mike. Tekereza ku myaka irenga 30 tumaze turi kumwe, nibwo habayeho umuryango n’Igihugu twifuzaga. Imana ikomeze kuduha umugisha”.
Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame babyaranye abana bane barimo umukobwa, na we wamaze kwibaruka, ndetse n’abahungu batatu.
Post comments (0)