Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeat, Bruce Melodie azagaragara kuri Album nshya y’umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Harmonize yiswe ‘Made For Us’.
Bruce Melodie, indirimbo azagaragaramo kuri iyo album ya Harmonize yiswe ‘The way you are’ ndetse afatanyije n’undi muhanzi witwa Nak.
‘The way you are’ iri kumwanya wa cyenda ku rutonde rw’iyo Album iriho izigera kuri 14 ya Harmonize.
Urutonde rw’indirimbo zigize iyo Album rwasakajwe ku mbuga nkoranyambaga kuwa mbere, 24 Ukwakira. Iyi Album biteganyijwe ko izasohoka ku ya 28 Ukwakira 2022.
Ni ku nshuro ya kabiri mu kwezi kumwe gusa uyu muhanzi, uri muri Uganda muri gahunda zigamije ubucuruzi, agaragaye kuri Album y’umuhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’uko azaba ari kuri Album y’umuraperi wo muri Uganda, Fik Fameika kuri alubumu ye yitwa ‘King Kong’.
Ni ku nshuro ya kabiri kandi Bruce Melodie agiye guhurira mu ndirimbo Imwe n’iki cyamamare cyo muri Tanzaniya nyuma yuko n’ubundi aba bombi bahuriye mu ndirimbo imwe ya Bruce ‘Totaly Crazy’ yagiye hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Bruce Melodie, aherutse gutangaza ko nawe ari kwitegura kumurika Album ye ya mbere hagati mu 2023.
Kuva muri Mutarama, Bruce Melodie amaze gushyira hanze indirimbo esheshatu, ndetse aritegura gusohora indirimbo ye ya karindwi ‘Funga Macho’ mu mpera z’uku kwezi.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hakenewe ingufu mu rwego rwo gushyiraho ubufatanye hagati y’abikorera na Leta kugirango hazibwe icyuho mu gukoresha interineti. Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga, y’iminsi itatu, yateguwe na Global System for Mobile Communications Association, GSMA. Ni inama ibereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, ihurije hamwe abarenga 2000 baturutse mu bihugu birenga 90. […]
Post comments (0)