Inkuru Nyamukuru

Cristiano Ronaldo yaguze inzu ihenze kurusha izindi muri Portugal

todayOctober 26, 2022 1409

Background
share close

Cristiano Ronaldo n’umugore we Georgina Rodriguez baguze inzu ya mbere ihenze muri Portugal, bivugwa ko nasoza gukina umupira w’amaguru azajya gutura ku ivuko.

Inzu Cristiano Ronaldo yaguze muri Portugal

Cristiano Ronaldo na Georgina inzu baguze iherereye mu gace ka Cascais mu gihugu cya Portugal ari naho uyu mugabo w’imyaka 37 avuka.

Ikinyamakuru Marca cyanditse iyi nkuru kivuga ko iyi nzu y’umukinnyi w’icyamamare ukinira ikipe ya Manchester United ifite agaciro ka Miliyoni 11 z’amayero, ariko ikazuzura ihagaze asaga Miliyoni 21 z’amayero.

Marca ivuga ko iyi nzu iri ku buso bwa 2,720 m2, ikaba igeretse inshuro 3, ifite kandi umuzenguruko wa metero kare 544, ikaba ifite ubusitani ndetse na pisine.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Banki ya Kigali yakusanyije Miliyoni 62 Rwf zo gufasha abana biga muri Agahozo Shalom

Banki ya Kigali yakusanyije amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 62 binyuze mu gikorwa cyo kuzamuka umusozi wa Karisimbi ureshya na metero 4,507, ukaba umwe mu misozi miremire mu Rwanda. Ni amafaranga azakoreshwa mu burezi bw’abana batishoboye barererwa mu kigo cya Agahozo Shalom Youth Village. Urugendo rwo kuzamuka Karisimbi rwatangiye tariki 21 Ukwakira 2022 rwitabirwa n’ibindi bigo birimo; RSSB, I&M Bank, BK Arena, RTC n’abakozi bakora muri Banki ya Kigali. […]

todayOctober 26, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%